Iradukunda Michele umunyamakuru wa RBA yatunguranye ahishura uburyo yamaze ibyumweru 3 ataraterura imfura ye yabyaranye na David[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 2 May 2019 Yasuwe: 4147

Miss Iradukunda Michele, Umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) na Magic FM, yahishuye agahinda kari kumwica yagize nyuma yo kubyara umwana we w’imfura akamara ibyumweru bitatu ataramuterura.

Iradukunda Michele yarushinganye na Humud David kuya 14 Kanama 2017 mu birori byabereye mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Nyuma y’amezi arindwi babana bibarutse umwana w’umuhungu bise Ntare Maël, kuri ubu wizihiza isabukuru y’umwaka umwe amaze abonye izuba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, Iradukunda yahishuye ko umwana we yavutse habura ukwezi kumwe ku gihe cyari giteganyijwe ndetse akavukana ibibazo by’ubuhumekero n’ubwo yari yavukanye ibiro byuzuye. Kubera iki kibazo, byabaye ngombwa ko uyu mwana akurikiranwa n’abaganga ibintu byatumye atongera kumuterura cyangwa kumwoza mu gihe cy’ibyumweru 3 byose.

Michele yatangaje ko ibi byumweru byari iby’agahinda gakomeye ndetse ngo hari n’ubwo abaganga bamubwiraga ko ikizere ko umwana we azakira kiri hasi. Gusa ashima Imana yamurinze akaba agihumeka.

Yagize ati: "Iyi tariki(30 Mata ) ni bwo bambwiye ko ugeze kuvuka kandi ntari mbyiteze kuko wagombaga kuza 30/5 ariko Imana yahisemo ku kumpa habura ukwezi[...]
Ibyumweru bitatu namaze ntongeye ku gufata mu biganza byanjye, ntashobora ku konsa nk’abandi babyeyi bose kubera ibyuma byose waruriho, ntashobora ku kwiyogereza uretse abaforomo (nshimira cyane),"


Michele asoza ashimira umugabo we kuba ari intwari ndetse n’umuryango n’incuti batahwemye kumuhumuriza.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Vinka umuhanzikazi wo muri Uganda yihanije umunyamakuru wapfukamye hasi...

Umuhanzikazi Vinka ukomoka mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere taliki...
23 July 2019 Yasuwe: 1390 0

Umubyeyi ubyara Miss Mwiseneza Josiane yapfiriye muri Uganda

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe mu mwaka wa 2019 (Miss...
23 July 2019 Yasuwe: 3371 0

Wa muhanzi w’umwana muri Uganda yatangiye guhabwa ibihembo mpuzamahanga

Umuhanzi w’umuraperi ukiri muto muri Uganda,yatangiye kwegukana bimwe mu...
23 July 2019 Yasuwe: 1141 0

Umuraperi P-Fla yamennye amabanga menshi yari yihishe mu rukundo rwe na...

Umuraperi P Fla umaze amezi agera kuri arindwi avuye muri gereza ya...
23 July 2019 Yasuwe: 1756 0

Zari yagiriye inama ikomeye mukeba we Tanasha utwite inda ya Diamond...

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan yabwiye...
23 July 2019 Yasuwe: 2797 2

Tuma Basa inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy akaba n’umwe mu bayobora Youtube...

Umunyarwanda uba muri Amerika akaba ari inshuti y’akadasohoka ya P. Diddy,...
22 July 2019 Yasuwe: 2977 0