skol
fortebet

Irene ngo Diamond yamubenze yaramaze kumwiba ikintu cy’agaciro mu buzima bwe

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Irene Hillary wahoze akundana yavuze ko Diamond yamubenze yaramaze kumwiba umutima we mu gihe yamenyaga ko yabonye undi mukobwa bakundana banateganya ubukwe .

Sponsored Ad

Irene Hillary uzwi nka Lynn ni umukobwa ukunze kugaragara mu mashusho y’abahanzi batandukanye ndetse yigeze kuvugwaho ko akundana na Diamond aho byagiye byemezwa n’amafoto avanze n’amashusho bagiye bashyira hanze bari kumwe .

Nyuma yuko urukundo rwabo rujemo agatotsi bigatangira guhwihwiswa ko Diamond agiye gukora ubukwe na Tanasha bari mu rukundo Irene ngo byabanje kumugora kubyakira kuko atiyumvishaga uko uyu mugabo umaze gutandukana n’abagore 2 yamubenze.

Yagize ati” Byabanje kungora kubyakira ariko ubu ndabifuriza ibirori byiza by’ubukwe bwabo Imana izabafashe.”

Yakomeje avuga ko Diamond yari yaramwibye umutima mu gihe bakundanaga kuko ngo yamwizeza byinshi byiza gusa ntakamenye ko byari iby’akanya gato.

Yasoje avuga ko ubu yamaze kwiyakira kandi ubuzima bugikomeye ndetse aboneraho kubifuriza ibirori byiza by’ubukwe bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa