skol
fortebet

Irengero ry’umukobwa King James yifuzaga guhura nawe

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye nka King James atanga ubuhamya bw’ukuntu yabaye mu gihirahiro imyaka ine avugana n’umukobwa kuri telefone bataziranye kugeza ubwo yabihimbyemo indirimbo ‘Nzakubona ryari’ yakunzwe na benshi.
Iyi ndirimbo yasohotse mu 2010, yumvikanamo amagambo y’umuhungu wakunze umukobwa bataziranye ariko akagira ibyifuzo by’uko umunsi umwe bazahura.King James yumvikana abwira uyu mukobwa ko akeneye kumubona kuko amatsiko ari menshi ngo amenye uwo bavugana ijoro n’amanywa. (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye nka King James atanga ubuhamya bw’ukuntu yabaye mu gihirahiro imyaka ine avugana n’umukobwa kuri telefone bataziranye kugeza ubwo yabihimbyemo indirimbo ‘Nzakubona ryari’ yakunzwe na benshi.

Iyi ndirimbo yasohotse mu 2010, yumvikanamo amagambo y’umuhungu wakunze umukobwa bataziranye ariko akagira ibyifuzo by’uko umunsi umwe bazahura.King James yumvikana abwira uyu mukobwa ko akeneye kumubona kuko amatsiko ari menshi ngo amenye uwo bavugana ijoro n’amanywa.

King James aterura ati “Yambwiye amagambo meza yiganjemo ay’urukundo ndamukunda ntubwo ntamuzi,…Nabanje kumva ari ibisanzwe, bizamara igihe gito gusa uko iminsi ishira niko ndushaho kuribwa,…Nzakubona ryari ko nkumva kuri telefone gusa.”

Mu kiganiro na Radio Rwanda cyo kuri uyu wa gatandatu, uyu muhanzi yavuze ko nawe yigeze gukundana n’umukobwa ariko ari ibintu atakifuza kugaruko cyane ati “Yego nabaye mu rukundo. Ibintu by’urukundo ntabwo nifuza kubivugaho bikabije ariko byarabaye.”

Abajijwe niba yarabaye mu rukundo mu myaka yatambutse cyangwa niba ari uy’umwaka hashingiwe ku mafoto yashyizwe hanze ari kumwe n’umukobwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aseka cyane ati “oya Nibyo naribuze kuvugaho.”

Yabajijwe niba koko indirimbo ze akenshi ashingira kubyamubayeho mu rukundo avuga ko atari kenshi ariko ko hari zimwe mu ndirimbo yagiye ahimba ashingiye ku buhamya bwe.

Mu magambo ye ati “Yaa rimwe na rimwe hari igihe biba bitewe n’ibyakubayeho ukagira igitekerezo.Cyangwa se n’ibyaba bimaze igihe kubera y’uko byakubayeho ubushaka kwishyira muri uwo mwanya ukabyumva.”

Ku bijyanye n’inyungu iva mu ndirimbo yandika zimwerekeyeho cyangwa se izo yahimbye agendeye ku bandi.Avuga ko kenshi iyo umuhanzi yandika inkuru yamubayeho bimworohera cyane kurusha uko yaba yandika indi nkuru yabwiwe cyangwa iyo yumvise.

Ati Byombi hari igihe biba ariko cyane cyane burya icyo kintu waririmbye ugikuye ku mutima eeeh unakivuga neza nyine neza nk’uko cyakagombye kuvugwa ugasanga nyine bigize n’imbaraga cyane no kuri abo bantu bafite ibyo bintu.

Nzakubona ryari’ Ndagukunda’ n’izindi ngo ni zimwe mu ndirimbo yaririmbye ahereye ku byamubayeho mu rukundo zigakundwa cyane n’abantu benshi binyuze kuri Televison kuri Radio no mu tubyiniro, ati “Yaaa hari nyinshi mu ndirimbo nka Nzakubona ryari, Ndagukunda.....”

King James avuga ko nawe yakunze ariko ko atagishaka kugira byinshi atangaza

Abajijwe niba ‘Nzakubona ryari’ ariyo ndirimbo bivugwako yahimbiye Princess Priscillah bigeze kuvugwa mu rukundo yabihakanye,ati “Oya urumva n’iya cyera cyane n’iyo mu 2010 ngirango.Yari umuntu wari usanzwe umpamagara gutya ariko nanjye ngeraho numva ndifuza kuzamubona.Bitewe n’uburyo yampamagara,uburyo yamvugishaga antera imbaraga n’ubwo naje kuvangamo n’utundi tuntu kugirango bibe cyane urukundo ariko nyine numva icyo gitekerezo cyari cyavuye aho ngaho.”

Yavuze ko yari umufana atari umukobwa wari wamukunze bisanzwe, ati “Yari umufana ariko nyine wa mufana usanzwe hari ukuntu nyine muvugana mugatangira kuvugana wagirango muraziranye.Ni uko byagenze akajya amvugisha cyane buri munsi antera ingufu atuma wumva wakora cyane kurushaho ngeraho nanjye numva namubona nuko naje kwandika iyi ndirimbo.”

King James yabajijwe uko yagezeho agatwarwa akumva nawe arashaka kuvugana n’uwo mukobwa kandi hari abantu benshi baba bafite nimero za telefone z’abahanzi bakajya bavugana ariko bataziranye.

Uyu muhanzi yasubije ati “Ni nacyo navuga gitangaje kubera y’uko nyine urumva ntabwo nanjye nasobanura ukuntu byagenze ariko byaraje.Kimwe nuko hari umuntu ubona abishyiramo imbaraga ukumva nibintu akubwira byose urabireba, akubwira ibintu wumva bisobanutse,niba ari inama ukumva ni nyayo koko ifatika, ukagera aho nawe ukumva ushatse kumumenya neza birushijeho eeeh bibaho.”

Avuga ko babonanye n’uyu mukobwa nyuma y’imyaka ine indirimbo yarasohotse “Namubonye hashize imyaka nk’ine iyo ndirimbo yarasohotse.Yaaa naramubonye neza nyine ariko nta kintu cyari kidasanzwe kuko yari afite ubuzima bundi ntabwo byigeze biba ibintu bidasanzwe twarahuye turaganira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa