skol
fortebet

Irrfan Khan wamamaye muri Cinema mu Buhindi yahitanwe na Kanseri

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi mu Buhinde wakunzwe na benshi, Irrfan Khan,yarangije urugendo rwe kuri iyi si ku myaka 53 nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye indwara ya Kanseri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wamamaye muri filimi zitandukanye nka Slumdog Millionaire, Life of Pi,Jurassic World, na The Amazing Spider-Man yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2020.

Khan wasanzwe arwaye kanseri yo mu bwonko [neuroendocrine tumour] muri 2018, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Mumbai aje kwivuza ubu burwayi bwe bwanze gukira.

Uwari ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Khan yagize ati “Irrfan yari roho nziza,n’umuntu warwanaga urugamba mpaka rurangiye kandi yoroherezaga abantu bose kumwegera.Yahumetse amasaha ye ya nyuma ari kumwe n’urukundo rwe,umuryango we yitayeho cyane.”

Uyu mukinnyi wa Filimi yamaze amezi menshi y’umwaka ushize ari kwivuriza Kanseri mu Bwongereza.

Yapfuye hashize iminsi 4 gusa na mama we, Saeeda Begum,apfuye cyane ko we yatabarutse kuwa 25 Mata uyu mwaka.

Bwana Sahabzade Irfan Ali Khan yavukiye ahitwa kuwa 7 Mutarama 1967,avumbura hakiri kare impano ye yo gukina filimi bituma ajya kwiga kuzikina mu ishuri ry’igihugu ryigisha Drama.

Amahugurwa yaherewe muri Shakespeare na Chekhov yatumye agirirwa icyizere cyane bituma yigarurira imitima ya benshi mu bateguraga filimi bamuha akazi kenshi.

Uyu mugabo yatangiye gukina mu mwaka wa 1988 muri filimi yitwa Salaam Bombay yamuzamuye cyane ndetse ituma agira igikundiro kinini muri Bollywood yagize ibyamamare byinshi.

Khan yavuze ko uko yakinnye muri iyi filimi byamweretse ko ubuzima bwe bugiye guhinduka ndetse ko akwiriye kwitega byinshi kurushaho.

Mu mwaka wa 2001 nibwo Khan yakoze ku mitima ya benshi hirya no hino ku isi ubwo yagaragaraga muri Filimi warrior yamuhesheje ibikombe byinshi ndetse ituma yigarurira imitima y’abategura filimi mu Buhinde no muri Amerika.

Uyu mugabo yakomeje kwamamara cyane ubwo yagaragaraga mu gihinde Piku,ari kumwe n’ibyamamare muri Bollywood nka Amitabh Bachchan na Deepika Padukone hanyuma akurikizaho indi filimi yitwa The Lunchbox yakinnye akundana n’umukozi wo mu rugo.

Ibyamamare mu Buhinde nka Minisitiri w’intebe,Narendra Modi, Amitabh Bachchan,n’abandi, banditse ubutumwa bw’akababaro bwo kwihanganisha umuryango wa Irrfan.

Minisitiri Modi yagize ati “Urupfu rwa Irrfan Khan n’igihombo kuri cinema n’inzu z’amakinamico ku isi yose.Azahora yibukwa cyane kubera ubuhanga yagaragaje mu mikino itandukanye.Ibitekerezo byanjye biri ku muryango we,inshuti ze n’abafana be.Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Amitabh Bachchan abinyujije kuri Twitter yagize ati “Impano idasanzwe.mugenzi wanjye w’igitangaza.umuntu watanze byinshi muri cinema ku y’isi.Utuvuyemo hakiri kare…

Karan Johan wayoboye filimi nyinshi z’Abahinde zakunzwe we yagize ati “Warakoze kuzamura ijwi ryawe nk’umuhanzi…Warakoze kuzamura cinema y’Ubuhinde.Tuzagukumbura biteye ubwoba Irrfan.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa