skol
fortebet

Isengesho Anita yasenze asabira umuhungu we wujuje ibyumweru bitatu avutse

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyumweru bitatu umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yibarutse imfura, yanditse amagambo ashushanya uburyo yari anyotewe no kwitwa umubyeyi, ngo umuhungu we nakura azamwereka inzira yo gucamo muri ubu buziuma.
Abinyujije kuri instagram, anita yashyizeho ifoto ateruye umwana we ariko yirinda kugaragaza isura, maze yandikaho amagambo yuje urukundo rwinshi umubyeyi agirira umwana we.
Yamubwiye ko amukunda cyane bihebuje ndetse yongeraho ko nubwo umwana we atabasha (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ibyumweru bitatu umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yibarutse imfura, yanditse amagambo ashushanya uburyo yari anyotewe no kwitwa umubyeyi, ngo umuhungu we nakura azamwereka inzira yo gucamo muri ubu buziuma.

Abinyujije kuri instagram, anita yashyizeho ifoto ateruye umwana we ariko yirinda kugaragaza isura, maze yandikaho amagambo yuje urukundo rwinshi umubyeyi agirira umwana we.

Yamubwiye ko amukunda cyane bihebuje ndetse yongeraho ko nubwo umwana we atabasha gusoma ubu butumwa ariko yizeye ko naramuka akuze azabusoma .

Yagize ati:”happy 3 weeks son (ibyumweru bitatu uvutse), ndabizi uzakura usome iyi message,uri ibyishimo byanjye, uri imbaraga zanjye, nzahorana nawe muri byose mu gihe Imana izaba ikintije ubuzima,nzagufata ukuboko nkwereke inzira y’ubuzima...

Yungamo ati "Ndagukunda kandi nzahora ngukunda kuko ndi mama wawe,ni byinshi mfite byo kukubwira ariko nzabikubwira igihe cyabyo kigeze.Imana yarakurinze ,yabanye natwe, n’ubu ikomeje kuturinda ndishimye.my son, RNT”.

Nyuma y’ubutumwa yakirijwe amashyi n’impindu, abandi bamwifuriza gusubirayo nta mahwa. Mu bitekerezo birenga mirongo itanu, abakunzi be bashimangiraga uburyo ari umugore wizihiwe n’urugo.

Ibitekerezo

  • Ni byiza GUSENGA.Gusa tugomba kwibaza niba imana yumva amasengesho yose.Abantu bakeka ko imana yumva abantu bose basenga.Ntabwo aribyo.BIBLE itanga ingero 2 zerekana ko imana itumva abantu bose basenga.Muli YOHANA 9:31,havuga ko imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Naho muli Matayo 15:9,havuga ko imana itumva abantu bigisha ibinyuranye n’ibyo Bible ivuga.Kubera ko ANITA yabyaye bitanyuze mu mategeko,sinzi niba yarasabye imana imbabazi kandi akihana,ntazongere.Niba ataribyo,ntabwo imana ishobora kumva amasengesho ye,dukurikije Yohana 9:31.
    Abantu nyamwinshi barasenga.Ariko abo imana yumva ni bake,dukurikije ibyo Bible ivuga.Urundi rugero rujyanye na Matayo 15:9,amadini yigisha ibintu bivuguruzanya.Dukurikije iryo somo,amadini menshi ntabwo imana iyemera.Urugero,aba Brahnamu bavuga ko nta yindi mana ibaho,uretse YESU.Abahamya ba Yehova,bakigisha ko nta yindi mana ibaho,uretse SE wa YESU witwa Yehova.ADEPR,aba Diventists,aba Gatolika,bakigisha ko hari imana Data,imana Mwana n’imana Mwuka wera.Ngo ariko ntabwo ari imana 3,ahubwo ni imana imwe gusa.Ntabwo imana yakemera aba bose,kuko bavuguruzanya.
    Tujye twiga Bible neza,kugirango tugenzure niba aho dusengera bigisha ibintu bihuye na Bible.Ntabwo imana yaba YESU gusa,hanyuma ngo ibe YEHOVA gusa cyangwa Ubutatu.Muli aya madini uko ari 5 navuze,imwe gusa niyo yigisha UKURI,abandi barabeshya kandi kubera ibyo,imana izayarimbura kuko muli 2 Abakorinto 1:7-9,havuga ko ku Munsi w’Imperuka,imana izica abantu bose batayizi.Na none Ibyahishuwe 18:4,hadusaba gusohoka mu madini yigisha ibinyoma.
    Ngo nitwanga kuyavamo,imana izaturimburana nayo ku Munsi w’Imperuka.Niyo mpamvu tugomba kwiga Bible neza.
    Aya masomo menshi nabahaye,nyazi kubera ko nemeye kwigana Bible n’abantu bayizi,bataryarya yangwa batagamije icyacumi nkuko Pastors babigenza.Nawe niba wifuza kuyiga,duhe address yawe,tuzayikwigisha ku buntu,kandi tugusanze iwawe.Soma Yohana 8:32 kugirango wumve akamaro ko kwiga Bible neza.Wivuga ngo "ntiwabona umwanya".MERCI.

    Murakoze kubw’Inama yo gusoma Bible uduhaye ariko reka nkwibarize: "Uravuze ngo Anita yabyaye bitanyuze mumategeko ababyaye bayanzuzemo babyara bate?babyara binyuranye nuko Anita yabyaye?Ndabyemera ko yasamye inda abantu tutabizi ko afite umugabo ariko Imana yaribizi kuko bajya gukundana Imana yarabirebaga, Ibyo abantu bita gusezerana imbere y’Imana njye numva ataribyo ahubwo nugusezerana imbere yabantu kuko nibo batazi ko umusore n’inkumi bamaze gukundana bakemeranya kuzabana ubuzima bwabo bwose Imana iba ibizi!niba unyomoza kuresha ibyanditwe unyereke ingero zabakurambere bacu batunganiye Imana n’insengero basezeraniyemo!ikindi Idini ntirizageza umuntu mw’ijuru ahubwo azagezwayo no kwizera ukuri yamenye akagukurikiza niba ubihakana mbwira Idini Mose,Elia na Enoki basengeragamo?Ntugacira mugenzi wawe urubanza kuko ntuzi aho azihanira ibyaha bye!Murakoze.

    Yoooo, Imana izafashe uwo mwana disi, kandi nawe Anita Imana ikomeze ikurinde uzagukane imbaraga wongere uduhe nkuko waduhaga ibiganiro byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa