skol
fortebet

Isengesho rya Zari na nyirabukwe basaba Imana kurinda Diamond abakobwa

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan asa n’uwarambiwe guhora umugabo we amuca inyuma n’abandi bagore/bakobwa.Uyu mugore w’abana batanu yateye isengesho asaba Imana kurinda umugabo ukomeje guterwa n’umwuka w’ubusambanyi.
Zari w’abana batanu azwi nk’umugore udahisha ibimurimo iyo bigeze mu kuvuganira umugabo we n’ubwo kenshi yisanga uwo arengera hashize igihe akosheje.
Ni umugore ukunze kurangwa n’uburakari buvanze n’inkovu agendandana nyuma y’uko bamwe mu bakobwa bagiye baryamana n’umugabo we bamwandikira (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan asa n’uwarambiwe guhora umugabo we amuca inyuma n’abandi bagore/bakobwa.Uyu mugore w’abana batanu yateye isengesho asaba Imana kurinda umugabo ukomeje guterwa n’umwuka w’ubusambanyi.

Zari w’abana batanu azwi nk’umugore udahisha ibimurimo iyo bigeze mu kuvuganira umugabo we n’ubwo kenshi yisanga uwo arengera hashize igihe akosheje.

Ni umugore ukunze kurangwa n’uburakari buvanze n’inkovu agendandana nyuma y’uko bamwe mu bakobwa bagiye baryamana n’umugabo we bamwandikira bamubwira ko basangiye umugabo mu buryo we atazi neza.

Uyu mugore w’ufite inkomoka ku babyeyi badahuje ubwenegihugu,yasenze asaba Imana gufasha umugabo we kugendera kure abakobwa we agereranya n’abadayimoni bagenderera umugabo bagatuma acumura.

Zari na Diamond bari mu bukwe bw’umukozi wabo

Ikinyamakuru Ghafla cyandikirwa muri Tanzaniya mu nkuru yacyo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ukuboza 2017 berekanye ubutumwa Zari yanditse nyuma yo kumenya ko we n’umugabo we batumiwe mu birori bikunze gukorerwa abana bujuje iminsi 40 bavutse.

Zari ufite ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo, yakiriye ubutumire bw’umwe mu bakozi bakorera mu inzu itunganya umuziki itunganyamuzika ya Wasafi, Babu Tale, akaba asanzwe ari n’umujyanama wa Diamond Platnumz.

Ubwo butumire buvuga ko we na Diamond basabwa kwitabira ibirori bizaba kuwa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2017.

Ghafla ivuga ko Zari akimara kumenya ko we na Diamond bazitabira ibyo birori yahise agaragaza ko atewe ubwoba n’umugabo we udasiba kumuca inyuma.Yanditse kuri instagram isengesho asaba Imana ngo irinde Diamond abakobwa we yita ko bazanwa n’amadayimoni.

Yagize ati “Ubu ndi mu masengesho ngo satani ntazagushukishe abakobwa bazaba bari mu birori umugabo wanjye.Ndasaba Dr Sanura (mama ubyara Diamond)gutwika no kwirukanira kure amadayimoni.”

Zari avuze ibi nyuma y’uko we n’umugabo mu cyumweru dusoje bari bitabiriye ubukwe bwa Dj Rommy Jones usanzwe ari Umukozi wa Diamond Platnumz ushinzwe ibijyanye no kumuvangira imiziki (DJ).






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa