skol
startimes

Ishavu n’agahinda ka Fireman wabuze ababyeyi n’umuryango we akiri muto,n’impamvu yamuteye kunywa ibiyobyabwenge

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 October 2020 Yasuwe: 3905

Ishavu n’agahinda k’umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki wabuze ababyeyi n’umuryango we akiri muto bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bimuviramo gukoresha ibiyobyabwenge ashaka ibyishimo.


Inkuru dukesha Kigali Today baherutse kugirana ikiganiro na Fireman yavuze ko yamaze igihe kinini yumva ubuzima bwe ntacyo bumubwie cyane, icyakora akajya akora umuziki ngo azibere ikirangirire.

Ubwo yinjiraga mu muziki, yahise atangira gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo yabikoraga yumva nta muntu atinya kabone nubwo byari kumukoresha amakosa.

Abajijwe impamvu yifataga gutya, Fireman yarasubije ati “Jyewe nkiri muto, numvaga nta muntu ntinya. Nakoraga ibyo nshatse kuko nta mubyeyi, nta marume, nta mama wacu cyangwa undi muvandimwe nari kuba ntinya kuko bose bagiye”.

Mu kiganiro, Fireman yabaye nk’ugira amarangamutima kuri iyi ngingo, ariko ahita yigarura ati “Byajyaga bimbabaza nkiri muto kuba ntafite umuntu n’umwe nita mwenewacu, ariko ubu mfite inshuti nyinshi mfata nk’abavandimwe abandi nkabafata nk’ababyeyi”.

Mu ngaruka mbi ibi byamugizeho, avuga ko harimo kunywa ibiyobyabwenge byaje kumugira imbata kugeza ubwo yisanze ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, aho yamaze umwaka wose wa 2019.

Fireman aherutse gutungura umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko maze atera ivi amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore

Nyuma yo kuva mu ruhererekane rw’ibibazo birimo kujyanwa Iwawa no gufungirwa muri gereza ya gisirikare, ndetse no guhura n’ingaruka za Covid-19, Fireman yagarutse mu muziki akora indirimbo zirimo ‘Ni neza’ yakoranye na Symphony Band bivugwa ko yaririmbiye umukunzi we wamubaye hafi igihe yari Iwawa by’akarushoi aherutse kwambika impeta bakaba bitegura ubukwe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwahoze ari umugore wa Jay Polly yagaragaje umusore bivugwa ko ari we...

Uwimbabazi Sharifa wari umaze imyaka isaga 5 ari umugore w’umuhanzi...
30 November 2020 Yasuwe: 5703 0

Yolo yashimangiye ko ari we mukobwa ushobora kuba afite imiterere y’umubiri...

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye...
27 November 2020 Yasuwe: 11939 2

Miss Rwanda Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto y’umusore bivugwa ko ari...

Miss Naomie Nishimwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yerekanye...
27 November 2020 Yasuwe: 8239 0

Halima amaze kwamamara cyane kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu bikorwa...

Halima Aden akomeje gutungura benshi kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu...
27 November 2020 Yasuwe: 3690 0

Ifoto yaciye Ibintu:Indoro idasanzwe Judithe yagaragaye arebamo Safi Madiba...

Judith Niyonizera, umugore wa Safi Madiba, yashyize hanze ifoto ye ari...
26 November 2020 Yasuwe: 13365 0

The Ben yasanze Miss Pamela afata nka mushiki we muri Tanzania[AMAFOTO]

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yerekeje muri Tanzania...
26 November 2020 Yasuwe: 5012 0