skol
fortebet

Ishimwe Clement umugabo wa Butera Knowless ari mu rubanza n’umukobwa witwa Mukeshimana

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri kuburanisha urubanza rw’umukobwa ukekwaho kwiba Ishimwe Clement uyobora inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019 nibwo uyu mukobwa witwa Mukeshimana Honorine yagaragaye imbere y’urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu iburanisha, Ishimwe Clement ntiyigeze agaragara ndetse nta n’umwunganizi wari umuhagarariye. Mukeshimana nawe yariburaniye ahanganye n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa by’agateganyo kubera icyaha akekwaho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Yavuze ko tariki 30 Kanama 2019 aribwo Ishimwe Clement yatanze ikirego ashinja Mukeshimana kumwiba agatabo ka banki kanditse kuri Studio ya KINA Music bityo akifashisha sheke imwe akigana umukono we akabikuza 1 925 000 Frw.

Yakomeje avuga ko abazwa imbere y’ubushinjacyaha yemeye ko sheke yari yanditseho amazina ye kandi Ishimwe akavuga ko atigeze ayisinyaho.

Ngo mu ibazwa uyu mukobwa yavuze ko yagiye kubikuza aya mafaranga atumwe n’abagabo b’abasirikare batatu.

Uyu mukobwa mu bushinjacyaha yavuze ko ubwo bamuhaga sheke bamubwiye ko Ishimwe yafashwe asambana n’umugore w’umusirikare ukorana n’aba bityo akabasaba kumugirira ibanga hanyuma akabasinyira sheke y’aya mafaranga nk’ikiguzi.

Umushinjacyaha yasabiye uyu mukobwa kuba afunze by’agateganyo kugira ngo adatoroka ubutabera cyangwa ngo nagera hanze abashe kumvikana n’abo bafatanyije ubu bagishakishwa.

Yiregura, Mukeshimana yagize ati “Nari ndi ku Ruyenzi aho nsanzwe ntuye, Ndahiro Eric (basanzwe baziranye) arampamagara ambwira ko bafashe Ishimwe asambana n’umugore w’umusirikare bakorana bityo yanze ko bamushyira hanze abasinyira sheke.”

Yakomeje avuga ko bamusabye ko yajya kubikuza iyi sheke nawe akiboneraho cyane ko nta kazi yari amaze igihe afite. Icyo gihe ngo yagiye kuri banki arayabikuza ayashyira ba basirikare bamugenera ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda ahita ataha.

Yasabye urukiko kuzarebana ubushishozi ko nta nyandiko mpimbano yakoze kuko kuri sheke yabikuje hariho umwirondoro we n’isinya itandukanye n’iyo yavugaga ko Ishimwe yasinye kuri iyi sheke. Rero we ngo icyo yakoze ni ukubikuza sheke ariko nta nyandiko mpimbano yakoresheje.

Yakomeje avuga ko urukiko ko rwamurekura kuko afite umwana wahiye urwaye kandi bitewe n’uko yibanaga akaba atazi aho umwana we ari kugeza ubu. Ngo aramutse arekuwe yahita ajya gukurikirana ubuzima bw’umwana we.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki 1 Ukwakira 2019.

Ibitekerezo

  • uyu mukobwa yaba arengana; bagomba kumufungura niba koko iyi nkuru ari ukuri; ndavuga niba Ishimwe yarafashwe asambana ndetse bizakurura ibibazo kuruta uku yari kureka imanza

    Amafranga angana utyo ava kuri Acount yanyirayo bank yamuhamagaye kd nyiri ubwite yabyemeje
    Uwo mukobwa ararengana

    Amafranga angana utyo ava kuri Acount yanyirayo bank yamuhamagaye kd nyiri ubwite yabyemeje
    Uwo mukobwa ararengana

    Cash zigana nguryo nizitango nyirayo adahamagawe
    Bakore iperereza barebako adahamagawe
    Niba atarahamagawe haraba harimo ubugambinyi bwumukizi Wa bank wayatanze

    Nago Bank itanga ama frw angana atyo idahamagaye nyirayo rero "bashishoze record za call ziyo tariki ama frw yabikurijwemo barebeko Clement atavuganye na bank.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa