skol
fortebet

Ishimwe rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ku mubyeyi we

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda, iradukunda Elsa yatangaje ko Mama we amukunda kurusha abantu bose batuye Isi yarurema, ngo Nyina akunda kumubaha hafi no kumutera ingabo mu bitugu.
Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, Elsa yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda, iradukunda Elsa yatangaje ko Mama we amukunda kurusha abantu bose batuye Isi yarurema, ngo Nyina akunda kumubaha hafi no kumutera ingabo mu bitugu.

Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, Elsa yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, agaragaza uburyo Mama we ari umuntu w’ikirenga mu buzima bwe. Yavuze ko atajya amuca intege ku intambwe yose ashaka gutera.

Aho yagize ati “Mu bantu bariho ku Isi bose nkunda mama wanjye kurusha abandi. Mama ni we muntu utajya unca intege na gato mu buzima bwanjye, iteka ahora ambwira ko nshoboye kandi hari byinshi nzageraho.”

Aha ni muri Miss Rwanda 2017, ubwo Elsa yambikwaga ikamba ari kumwe n’ababyeyi be

Mu ijoro rya taliki 25 Gashyantare 2017 Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima ibiro 50. Afite imyaka 19 y’amavuko kuko yavutse kuwa 25 Werurwe 1998, avuka mu muryango w’abana umunani[abakobwa batandatu n’abahungu babiri] akaba ari uwa kane.

Uyu mukobwa w’inzobe ushinguye, ukunda guseka yinjirinye iturufu muri Miss Rwanda y’uko mu gihe azamarana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ngo ‘ni ugufasha leta guha ingufu gahunda ya Made in Rwanda’ no guteza imbere ba rwiyemezamarimo bafite ibikorwa byihariye bishyigikira umurongo arimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa