skol
fortebet

Ishimwe wavuzwe mu rukundo na King James yasabwe aranakobwa

Yanditswe: Monday 11, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James [King James], yasabwe anakobwa n’umukunzi we Fahad Mukunzi bamaranye igihe mu rukundo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 ku i Rebero kuri Peyage Resort Inn impande y’ahitwa kuri Foyer de Charite niho habereye umuhango wo gusaba no gukwa aho Fahad yasabye umugeni mu muryango wa Elcy Ishimwe.
Biteganijweko tariki 17 Ukuboza 2017 bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abongereza ruherereye (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James [King James], yasabwe anakobwa n’umukunzi we Fahad Mukunzi bamaranye igihe mu rukundo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017 ku i Rebero kuri Peyage Resort Inn impande y’ahitwa kuri Foyer de Charite niho habereye umuhango wo gusaba no gukwa aho Fahad yasabye umugeni mu muryango wa Elcy Ishimwe.

Biteganijweko tariki 17 Ukuboza 2017 bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abongereza ruherereye Kibagabaga[Kibagabaga SDA], nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa ku I Rebero ahitwa The Heaven Garden Rebero.Ni nyuma y’uko uyu mukobwa akorewe ibirori bya Bridal Shower bizwi nko gusezera ubusiribateri byabaye kuya 23 Ugushyingo 2017.

Kuya 04 Ukwakira 2017 nibwo hasohotse integuza y’ubukwe, invitation itumire abavandimwe n’inshuti.Kuri Invitation hari ifoto ya Elcy ndetse n’uyu mukunzi we, Fahad Mukunzi bivugwa ko bamaranye igihe mu rukundo.

Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose bagiye kumara kuri iyi Si y’abazima.

Icyo gihe Elcy yanditse ku rukuta rwa Instagram hashize iminota mike ubwo butumwa ahita abukuraho ariko yari yanditse ati ” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, nibwo Elcy Ishimwe yagaragaje umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize hanze ndetse anavuga ko ariwe mwami w’umutima we ibihe byose.

Uyu mukobwa ntiyakunze kumvikana mu itangazamakuru asobanura urukundo rwe na King James.Nyamara n’ubwo King James yakunze guhakana urukundo rw’ibanga yagiranye n’iyi nkumi yibuka neza ko mu masaha y’umugoraba yajyaga gutora uyu mukobwa iwabo bagatemberana.

Umunyamakuru wa UMURYANGO wari uturanye n’uyu mukobwa yiboneye inshuro zirenze imwe King James aparika imodoka y’ibarahure byijimye agahamagara Elcy iwabo akava mu gipangu ubundi akamufungira imodoka bakagenda; byasabaga ko uyu mukobwa yicara mu mwanya w’inyuma y’imodoka bishoboka ko King James yagirango abaturanyi batazavuga byinshi.

Imyaka yari ibaye ibiri Elcy na King James bavugwa mu rukundo dore ko inkuru zabo zatangiye gucicikana mu 2015.Kuva ubwo uyu mukobwa yatangiye kwamamara no kwibazaho na benshi nyuma y’uko King James anavuzwe mu rukundo na Knowless ndetse na Prscillah ariko bikarangira ibirori bidatashye.

Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bari bagaragiye Knowless Butera ubwo yakoraga ubukwe na ishimwe Clement bakundanye imyaka igera kuri itanu mu ibanga rizira itangazamakuru.

2015 kugeza 2017 aho King James yabaga abazwa kuri iyi mukobwa, inkuru z’urudaca zirandikwa banacaha akarango bahamya ko noneho King James yabonye umukunzi bagiye kurushinga; byaje gucogora ubwo uyu mukobwa yamaraga amatsiko abamukurikira ku mbuga nkorambaga akagaragaza umusore wamutwaye umutima ariwe Fahad.

Kuya 06 Nyakanga 2015 nibwo King James yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza amazina.Gusa UMURYANGO waje kumenya y’uko uyu mukobwa atuye Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge akaba yitwa Ishimwe Elcy.

Icyo gihe, King James yabajijwe ati, ufite umukunzi?’, na we ati “Yego ndamufite”
Abajijwe kubijyanye n’uyu mukobwa King James yagize ati “Ntabwo ndi buvuge izina rye, ntabwo ndi bumuvuge [...]ariko arahari.”

Yungamo ati “Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira Kaminuza. Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe.”

Uyu muhanzi yavugaga ko yakundiye uyu mukobwa kuba “ateye nk’igisabo, umutima mwiza , kuba bahuza muri byose no kuba bumva ibintu kimwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa