skol
fortebet

Ishusho ya Miss Rwanda 2018 mu mboni ya Prince Kid

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Miss Rwanda, igarukanye isura nshya mu mboni y’abakobwa biyiziho ubwiza, umuco n’ubwenge.Mutarama, Gashyantare bya buri mwaka buri mukobwa abashaka kwereka igihugu cyose ko ashoboye ibyo bikabera abatinyutse imbere y’akanama nkemurampaka.
Uko imyaka itambuka niko abanenga n’abashima bagenda babona ko hari intambwe nziza iri guterwa muri uru rwego rwo kwereka n’amahanga ko umwana w’umukobwa ashobora iyo wamuhaye umwanya wo kwerekana impano n’ibyo ashoboye binyuze mu mivugire no gutambuka nta (...)

Sponsored Ad

Miss Rwanda, igarukanye isura nshya mu mboni y’abakobwa biyiziho ubwiza, umuco n’ubwenge.Mutarama, Gashyantare bya buri mwaka buri mukobwa abashaka kwereka igihugu cyose ko ashoboye ibyo bikabera abatinyutse imbere y’akanama nkemurampaka.

Uko imyaka itambuka niko abanenga n’abashima bagenda babona ko hari intambwe nziza iri guterwa muri uru rwego rwo kwereka n’amahanga ko umwana w’umukobwa ashobora iyo wamuhaye umwanya wo kwerekana impano n’ibyo ashoboye binyuze mu mivugire no gutambuka nta mususu imbere ya Camera n’abandi bahanze ijisho ngo birebere umukobwa ukwiye guhembwa miliyoni zirenga 9 Rwf mu mwaka.

U Rwanda rumaze kugira ba nyampinga baruhesheje ishema mu marushanwa anyuranye bagiye bitabira.Isura y’ababyeyi bareze uwo mukobwa kenshi isigara mu mitima y’abakunzi n’abandi bashima uburere uwo mukobwa yaherewe muri uwo muryango.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uhagarariye kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ari nayo ifite mu nshingano gutegura igikorwa cya Miss Rwanda avuga ko kugeza ubu imyiteguro yo gutangiza igikorwa cya Miss Rwanda 2018 irimbanyije mu isura yo kunoza no gushimangira byinshi bifuza guhinduramo.

Yavuze ko cya gihe cyageze ngo abakobwa batangire kwiyandisha bahatanire ikamba umukobwa aba agomba kumarana umwaka akora ibikorwa bitandukanye bisiga isura nziza ku banyarwanda bikanyura abategura iri rushanwa.

Yagize ati “Imyiteguro igeze ahantu heza hakomeye nk’uko nyine ubivuze ni mu cyumweru gitaha.Mu minsi ya mbere tuzerekana igikorwa ny’ir’izina cyo gutangira kwiyandikisha kubifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.Uko bigaragara igihe cyari kigeze kuko n’icyo gihe dutangiriramo.

Yakomeje ati “Nk’uko mubizi irushanwa rimaze hafi amezi atatu.Urumva rero igihe cyari kigeze ngo umukobwa wumva wifuza kuba Nyampinga w’u Rwanda abashe kubona umwanya wo kwiyandikisha neza.”

Abajijwe Igishya muri aya marushanwa y’uyu mwaka wa 2018, yavuze ko bafite byinshi bagiye kongeramo bizatanga isura nziza ku irushanwa bikanazamura urwego rw’irushanwa mu ruhando mpuzamahanga.Ati “Buri munsi tugira icyo twongeramo kugirango birusheho kuba byiza ariko muri uyu mwaka tuzibanda kubijyanye no kwerekana ubushobozi bw’abana b’abakobwa mu bijyanye no mu mutwe kubera y’uko usanga ku bwiza abantu benshi barabishyigikira nk’uko bivugwa abanyarwandakazi ni beza ariko irushanwa rya Miss Rwanda ntabwo icyo rireba ari ubwiza bw’inyuma gusa ahubwo no kwerekana imishinga y’abanyampinga ifasha abanyarwanda muri rusange.”

Avuga ko nk’abategura irushanwa badashingira cyane ku bwiza kugirango bashime ibyo yakoze ahubwo ko bashingira ku bikorwa by’ingirakaramo Nyampinga aba yarakoze mu guteza imbere rubanda.

Prince Kid yakomeje avuga ko imishinga yakozwe na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa irimo kuvuza abaturage indwara y’urushaza, bashaka kongera iyo mirimo ikorwa na Nyampinga ku baturage baba bamutegerejeho icyo azabakorera nyuma yo gutorwa.

Iradukunda Elsa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017

Biteganyijwe ko bazanongeramo ibyo ba nyampinga bahurira nabyo mu marushamwa mpuzamahanga kugirango batazajya batungurwa bagiye guhatana muy’andi marushanwa y’ubwiza.Yavuze ko bateganya gushyiramo uburyo banyampinga bajya babazwa ibibazo bitandukanye bijyanye no gusuzuma ubumenyi bafite mu kintu runaka.

Yagize ati “Harimo ibintu byinshi bitandukanye nko kwerekana impano (talent show).Harimo kubazwa ibibazo bijyanye n’aho isi igeze.Ibyo byose rero turateganya kubyongeramo hano,ibintu bijyanye na Head to Head to Challenge.Gusa nabwo tuzaterura nk’uko abandi babikora ariko tuzategura irushanwa kuburyo uzaba yatsinze iwacu yagera hariya ntatungurwe.”

Avuga ko hari byinshi bari bafite mu irushanwa bakoraga ariko bagiye kubyongera bakanabiha umwanya munini.Ngo umukobwa azajya ahabwa umwanya munini wo gusobanura ibyo azakorera abanyarwanda mu gihe cyose azamarana ikamba .

Abajijwe niba bashobora kuzamura irushanwa kuburyo Nyampinga yajya aturuka mu Karere,yavuze ko ari igiterekerezo cyiza ariko bahisemo kujya bahera ku ntara kuburyo umukobwa waba afite ubushake bwo guhatana n’ubundi yanyura ku Karere akagera ku ntara.

Ngo icya mbere si aho umukobwa aturuka ahubwo ni icyo azakorera abanyarwanda nyuma y’uko atowe.Yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda agomba kumenyekana muri Gashyantare tariki ya 24/2017.

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kuba ubukombe; ritera amashyushu ku bakobwa baba bahatana, bahurizwa hamwe iyo ari 15 mu cyise ‘Boot Camp’ ubundi umunsi ny’ir’izina uwo Imana yasize akambikwa ikamba aba yakoreye binyuze mu bwenge, mu muco n’uburanga.

Mu myaka rimaze rikora,abakobwa baryitabiriye baguha ubuhamya bw’uko hari henshi bakomanga bangakingurirwa n’ubwo hari n’abandi bavuga ko ntacyo bafashwa n’abategura iri rushanwa.

Prince Kid,ufite kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa ya Miss Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa