skol
fortebet

Ishyamba si ryeru hagati ya Wema Sepetu na Diamond bigeze gukundana

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yatewe ishyari no kuba Wema Sepetu yabonye umukunzi.

Sponsored Ad

Ku wa 18 Ukwakira 2018 ,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashuhso agaragaza Wema Sepetu ari gusomana byimbitse n’umukusore bari mu rukundo aho yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ko uwo basomana ari umugabo we w’ejo hazaza.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho asomana n’umusore ucyekwaho kuba afite inkomoko mu gihugu cy’uburundi ,Diamond bahoze bakundana yashyize ubutumwa kuri instagram agaragaza ko afite ishyari ryo kuba uyu mukobwa wigeze kumutwara umutima afite umukunzi mushya.

Nyuma yo gushyira iyi foto kuri uru rubuga, Diamond nawe ntiyigeze azuyaza kuko yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko nawe yaba umugabo mwiza w’uyu mukobwa bigeze gukundana bigakomera.

Mu magambo yanditse yagize ati “Umugabo wawe w’ahazaza [ashyiraho udutangaro n’akamenyetso ko kwinginga] … Njye se simbikwiye?”

Ibi byagaragaje ko Diamond agatima ke kagitera kerekeza kuri Wema Sepetu bakundanye igihe kitari gito aho baje gutandukana bitewe nuko uyu mugore ngo atajya abyara ibintu nabyo byakuruye impaka ku mbuga za internet aho bamwe bibaza impamvu uyu musore ari ingumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa