skol
fortebet

Ishyari Zari ryamwishe rituma yishongora bikomeye kuri Tanasha atesha agaciro impano yahawe nyuma y’uko abyaye

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Amashyari akomeje kugaragara hagati ya Tanasha Donna wabyaranye na Diamond mu minsi ishize n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan babyaranye abana babiri.

Sponsored Ad

Ni nyuma yaho mu minsi ishize, umukunzi wa Diamond yahawe impano ya telephone nshya ya iPhone, gusa Zari wabibonye akamubwira ko atayikunda , ko ahubwo we akunda Samsung.

Tanasha Donna uherutse kubyarana na Diamond yahawe n’umugabo we telefoni ya iPhone 11 Pro Max ifite agaciro k’asaga Miliyoni y’Amanyarwanda.

Iyi telefoni yashyizwe ku isoko muri Nzeri iri mu zihenze cyane kandi ziharawe.

Umwe mu bafana yavuze ko telefoni ya Tanasha ari agatangaza, maze n’ amashyari menshi, nkuko bamwe mu bamukurikira babibuze, Zari yasubije avuga ko we adakunda iPhone ko ahubwo yikundira Samsung.

Zari ati “Nkunda SamSung, zifite ifoto nziza. iPhone 11 pro namaze gusaba ko bazazizanira abana banjye.”

Abakurikiranira hafi iby’aba bagore, bemeza ko amagambo ya Zari agamije kugaragaza ko impano yahawe Tanasha ari nk’iy’abana, ishyari ko Tanasha akomeje gukundwakaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa