skol
fortebet

Isimbi Fabienne wasigiye benshi agahinda kubera urupfu rwe yashyinguwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Isimbi Fabienne witabye Imana azize uburwayi bw’umutwe yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yasezeweho bwa nyuma kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rwa Isimbi yamenyekanye ku wa 30 Kanama 2018. Yasanzwe aho yabaga mu nzu yashizemo umwuka.

Abantu benshi biganjemo ab’urungano rwe bagaragaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ko babuze inshuti magara, umukobwa warangwaga n’urugwiro kuri bose.

Umuhango wo kumusezeraho watangiriye mu rugo kwa nyirarume Kibagabaga mbere yo gushyingurwa mu Irimbi rya Rusororo. Witabiriwe n’abantu benshi barimo abo biganye kuva mu mashuri abanza, inshuti ze n’abavandimwe.

Isimbi yabuze ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyina yishwe amuhetse ndetse araswa amasasu abiri, byanamuviriyemo ubumuga.

Kuva mu 2016, yatangiye kugira uburwayi bw’umutwe bitewe n’ihungabana yasigiwe no kubura ababyeyi be muri Jenoside. Isimbi wari ufite imyaka 25 yavurijwe mu Bitaro bitandukanye birimo Faisal, Kanombe n’i Ndera birananirana.

Nina bamenyanye mu 2013 banabanaga mu nzu kuva muri Kamena 2017, yagize ati “Yararyamye ashiramo umwuka. Njye sinari naraye mu rugo. Twari twaraye tuvugana, baza kumpamagara kuko telefoni ye itariho. Nagiyeyo twica urugi, naramworosoye nsanga uko yasinziriye yifashe niko akimeze. Nta ruguma yari afite.”

Mu kwihangana n’umubabaro bya Isimbi byasigiye benshi isomo rikomeye ku bagize inkovu za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nina ati “Kubera ikibazo cy’umutwe wamufataga buri kwezi yakunze guhagarika amasomo ye. Yagiraga ibitekerezo byinshi, agata ubwenge ku buryo atanamenyaga ibyabaye. Bamujyanye kumuvuza i Ndera tugira ngo ni igicuri ariko batubwira ko ari umutwe.”

REBA UKO UMUHANGO WO KUMUSHYINGURA WAGENZE:








REBA AMASHUSHO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa