skol
fortebet

Isimbi Noeline wabaye icyamamare kubera ubwambure bwe yasobanuye uburyo uwamujyanye muri Tanzania gukina Filimi yishakiraga kumusambanya[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo Umunyarwandakazi Isimbi Noeline yinjiye mu mwuga wa sinema ya Tanzania aho yaragiye gukina muri filime y’uruhererekane yitwa Mahaba,
siko byaje kugenda kuko byaje kurangira ibyari ugukina sinema bihindutse kuryamana.

Sponsored Ad

Mu mashusho Isimbi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yavuzeko umugabo wamujyanye gukina Sinema witwa Mwijaku yashatse kumusambanya kugira ngo agaragare muri iyi filime y’uruhererekane yitwa Mahaba.

BYINSHI KURI IYI NKURU REBA VIDEO IRI HASI:

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 , gusa ntiyarenga amajonjora , yaje gutanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye, agaragaza uburyo yabaye mu muhanda akiri muto, akaba impunzi mu bihugu bitandukanye, afungirwa muri Kenya kugeza aho akoze urugendo rw’amezi abiri ajya muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko akiri mu Rwanda yafunzwe inshuro zitandukanye ndetse agera n’aho ashinja uwari Minisitiri w’Urubyiruko, Pratais Mitali, kubigiramo uruhare. Ubuhamya bw’uyu mukobwa bwakoze benshi ku mutima ariko nyuma biza gukemangwa ko yaba abeshya.

Ibintu byaje gukomera cyane ubwo uyu mukobwa yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa abantu benshi batangira kuvuga ko adashobotse ndetse imyitwarire ye idahwitse gusa hari bamwe basa n’abamushyigikira bavuga ko umubiriwe afite kuwufata uko ashaka.

Ibitekerezo

  • Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    Uko wifashe niko na rubanda igufata. None se wumvaga uretse kukuraraho ikindi bagukeneyeho cyaba ikihe muko? Niyo sura waberetse, ibya sinema ubiziho iki koko?

    Subject to human trafficking!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa