skol
fortebet

Isimbi Noeline yibasiye bikomeye ShaddyBoo kuri Instagram[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Isimbi Noeline, umunyarwandakazi byavugwaga ko yari yinjiye muri sinema ya Tanzania abifashijwemo na Mwijaku, uyu mukobwa yaje kubihagarika ngo bitewe n’uko uyu mugabo yashakaga ko baryamana, amubwira ko abanyarwanda bose baticuruza nka Shaddyboo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wanyuze muri Miss Rwanda 2019, nyuma akaza kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye ubusa yashyizeho, ubu yabarizwaga mu gihugu cya Tanzania aho yari yagiye gukina muri filimi y’uruhererekane ya Mahaba itegurwa na Mwijaku, umukinnyi wa filimi w’icyamamarere muri Tanzania.

Uyu mukobwa yavuze ko Mwijaku yamuhamagaye ndetse akamusezeranya ko azajya amuhemba neza nk’abandi bakinnyi ba filimi bayigaragaramo.

Mu butumwa buri mu cyongereza yanyujije kuri Instagram, yavuze ko uyu mugabo yamuteze umutego ndetse nyuma yo kwanga ko baryamana amasezerano yo gukina iyi filimi ahita ahagarara.

Yagize ati”Yambwiye ko ikipe twakoranye yakunze agace ka mbere nakinnye ariko ko ntakomeza mu gihe ntemeye kuryamana na we, umugabo wubashywe muri Tanzania mbyanze ahita ahagarika buri kiwe twari twumvikanye.”

Yakomeje avuga ko agomba kumenya ko abanyarwandakazi bose atari nka Shadyboo ntibakajye babakinisha.

Yagize ati”Icyo nshaka kuvuga, abagabo bamwe ni abagabo bitewe n’ibyo bafite ariko ntabwo ari byo bibagira abagabo gusa[…] twe nk’abanyarwandakazi ntimukadukine imikino ntabwo twese turi ba Shaddyboo. Nta kibazo ariko ntimukatwibeshyeho, nshobora kunyura muri byinshi ngo ngere ku nzozi zanjye ariko ntaryamanye na we Mwijaku, atari ukubera ko uri mubi ahubwo ufite inda nini [Kitambi] kandi simbikora n’abafite inda nk’izo.”

Isimbi kandi yakomeje avuga ko yagiye Tanzania yitegeye ku mafaranga ye ngo agiye gukina filimi, yasabye bagenzi be kutagwa mu mutego uyu mugabo ari gutega kuko ashaka kuryamana nabo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa