skol
fortebet

Isooko y’amarira n’urugwiro The Ben ahorana imbere y’abafana

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje byinshi ku marangamutima agira imbere y’abakunzi be n’inkomoko yayo.
Muri 2017, abanyarwanda babonye The Ben kuburyo buhagije binyuze mu bitaramo bitandukanye yakoreye mu Rwanda.Ubwo yageraga mu gihugu mu bitaramo bya EAP, hatangiye kuvugwa ko yituje agasubiza ko byatewe no guhindura amavuta.
Uyu muhanzi kandi yakunzwe no kurangwa n’amarangamutima menshi yuzuye amarira, benshi bagakeka ko (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje byinshi ku marangamutima agira imbere y’abakunzi be n’inkomoko yayo.

Muri 2017, abanyarwanda babonye The Ben kuburyo buhagije binyuze mu bitaramo bitandukanye yakoreye mu Rwanda.Ubwo yageraga mu gihugu mu bitaramo bya EAP, hatangiye kuvugwa ko yituje agasubiza ko byatewe no guhindura amavuta.

Uyu muhanzi kandi yakunzwe no kurangwa n’amarangamutima menshi yuzuye amarira, benshi bagakeka ko yaba ari ibyo yikoresha.Yabwiye Radio Rwanda ko ibimubaho ari ku rubyiniro atari ibintu yikoresha ahubwo ko abona byizana.

Mu ncamake yisobanura ko ari umuntu usanzwe ukora kandi ukunda ibyo arimo ngo yifuza ko abantu batandukanya The Ben w’umuhanzi uzwi nka Mugisha Benjamin, umwana w’i Kigali.Yagize ati “The Ben ni umuntu usanzwe.Ben ni umuntu ukunda abantu, ikindi Ben ni umuntu ukunda icyo nakwita gusabana bisa nko gukunda abantu.Ben ni umuntu wifuza kutaba icyo abantu benshi bamuziho nka The Ben akaba Ben Mugisha ya Ben ni uko ameze.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko yiyiziho kudasubiza ubutumwa bw’abakunzi be ariko ko byose biterwa n’umwanya muto aba afite.Yavuze ko hari igihe abantu bamurakarira bitewe n’uko yacyererewe ahantu runaka aba yatumiwe.Ati “The Ben ni umuntu udakunda gusubiza message (ubutumwa bugufi) atari uko byanze ahubwo ari uko wenda ari nyinshi cyangwa, mbashaka gusubiza ibintu runaka mvanye ku mutima ariko nta mfite umwanya wo kubitekereza.Ben ni umuntu abantu benshi bashobora kurakarira bitewe n’uko wenda yacyererewe atari uko yabigambiriye ahubwo ari ukubera y’uko nabivanze n’ibindi byinshi ndi gukora uwo niwe The Ben wo kuva cyera.”

Yasobanuye isooko y’amarangamutima ikunze kumuranga imbere y’abantu aho yaba ari hose, yasubije ko urwego agezeho ari ibintu atigeze arota ahubwo ko abona ari ineza y’Imana imuriho, ati “Nakunze kugaruka ku kintu kivuga ko nta na rimwe nigeze nterekeza ko naba uwo ndiwe ubu .Bishatse kuvuga ko nkurikije imyumvire yanjye,uko narezwe aho nagiye mba mu bihugu bitandukanye murabizi twavukiye mu mahanga.Hari byinshi njyenda mbona bitandukanye nibyo narotaga.”

The Ben avuga ko ibyo agezeho byose byamutunguye.Afite umubyeyi umusengera cyane

Asubiza amaso inyuma akibuka umuryango yavukiyemo ndetse n’aho ageze kuriwe agasanga ari inzozi atigeze arota muri we.Avuga ko nta na rimwe ajya amenyera urukundo abafana n’abakunzi be bamwereka.

Yagize ati “Iyo nsubije amaso inyuma nkareba mama wambyaye aho yambyariye, ni mu muryango usanzwe .Inzozi zanjye ntabwo zigeze ziba nini kurusha ku rwego ubu ng’ubu ziriho.Nta rimwe njya mpagarara imbere y’abantu ngo menyere urukundo bankunda.Nsubiza amaso inyuma nk’ibuka ibintu byinshi nkabona Imana mu bintu byanje nkabona ko hari igiciro, hari ikiguzi kidasanzwe ariko sinzi icyo aricyo.Ni umugisha Imana igushyiraho buri munsi n’umubyeyi unsengera.”

Ngo iyo ageze imbere y’abakunzi be agatangira kuririmba akabona uburyo buri wese yazamuye ikiganza kubera we acika intege mbese ngo aratsindwa kandi aremera.Yagize ati “Ncika intege iyo bibaye.Hariya ho ndatsindwa nkabura uko mbigenza.Turi abahanzi benshi muri iki gihugu kandi n’abagenzi banjye ni abahanga.Nibaza ukuntu Imana inshyiraho ineza yayo.Nibaza icyo ndicyo kuba Imana inshyiraho ineza yayo.”

Yasoje avuga ko atazi uwo ariwe kuburyo abantu ibintu n’ibihumbi bafatanya nawe mu kuririmba indirimbo ze ‘ndi iki kugirango abantu barenga 10 000 baze kubana nanjye,ndi iki kugirango abantu runaka bemerera kuririmbana nanjye.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa