skol
fortebet

Israel Mbonyi yatunguranye avuga amagambo abakirisitu benshi bafashe nk’ikizira

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uyu musore ukunzwe cyane ku buryo bukomeye ngo nta hantu na hamwe ataririmbira mu gihe yaba agiye kuvuga ubutumwa.

Sponsored Ad

Kugeza nuyu munsi usanga bitavugwa rumwe kuba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuba yajya kuririmbira mu tubari cyangwa mu tubyiniro. Aho usanga bamwe babifata nk’ikizira abandi bakumva byaba byiza mu gihe waba uri gutanga ubutumwa bwiza.

Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro muri iyi minsi aho usanga indirimbo ze zikundwa n’abantu batandukanye babarizwa mu madini atandukanye , yewe abasenga n’abadasenga bose uzasanga bakunda indirimbo zuyu musore.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star , Isarael Mbonyi bamubajije niba yaririmbira mu tubari cyangwa utubyiniro nawe asubiza muri aya magambo “Mu kabyiniro naririmbamo ari buryo bwo kuvuga ubutumwa ariko ari ukugenda gushimisha abantu aho ngaho sindabyumva. Nabanza nkabisengera.”

Mu mwaka ushize uyu musore yaririmbye mu gitaramo gisanzwe ‘Legends Alive’ cyari cyateguwe na KNC, aho umuhanzi w’imena yari Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo.

Israel Mbonyi avuga ko nta cyamubuza kujya gushyigikira bagenzi be bakora indirimbo zitwa iz’Isi kuko nawe iyo yabatumiye mu bitaramo bye bitanga bakajyayo.

Yagize Ati “Nanjye njya mbatumira mu bitaramo byanjye. Reka nanabashimire nka Bruce Melody, ba Knowless, ba Christopher bose bari bahari mu gitaramo cy’ubushize, nari nabatumiye baraza nishimiye kubabona. Nanjye rero iyo bantumiye muri gahunda zabo kuki ntajyayo? Ndagenda nkabashyigikira.”

Mbonyi aherutse gushyira hanze indirimbo “Nkwiye kurara iwawe” indirimbo iri kwigarurira imitima ya benshi muri iyi minsi, dore ko iri kugenda ikundwa ku buryo bukomeye mu gihe gito imaze isohotse.

Ibitekerezo

  • Komerezaho niba nawe utiyandarika mu bakobwa nk’abandi ba Stars bitwa ko bacuranga indirimbo z’Imana.Benshi bitiranya urukundo no kubana n’umukobwa ndetse mukaryamana.Ibyo ntabwo ari urukundo.Ni ugushaka kwishimisha.Bene urwo rukundo,Imana irarutubuza.Barimo n’abaririmba indirimbo bita iz’Imana.Bajye bamenya ko Imana yacu itumva abanyabyaha banga kwihana nkuko Yohana 9 umurongo wa 31 havuga.Muli Matayo 15 umurongo wa 8,Imana ubwayo iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo,ariko umutima wabo uri ahandi".Iminwa ivugwa ni amagambo aba ari mu ndirimbo zabo,asingiza Imana.Nkuko uwo murongo ubyerekana,kuririmba Imana ariko ukora ibyo itubuza,ni uburyarya.Ntabwo Imana ikumva nkuko bible ivuga.Birababaje kubona abantu benshi baririmba bavuga Imana,nyamara bagakora ibyo itubuza.Tujye tubanza duhinduke abakristu nyakuri,mbere yo gusenga cyangwa kuyiririmba.Nibwo izatwumva.Otherwise,it is a waste of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa