skol
startimes

Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umwaka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 October 2020 Yasuwe: 1169

Israel Mbonyi ni umwe mu batsinze abikesheje Album ye ‘Mbwira’ yatoranyijwe nk’iy’umwaka,ahiga abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


Uyu muhanzi yishimiye iki gihembo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati” Mbwira yatoranyijwe nka Album ya Gospel Nziza y’umwaka wa 2020 Muri Eastern Africa, mwakoze cyane Maranatha Awards.”

Uyu muhanzi niwe munyarwanda wenyine ugaragara ku rutonde rw’abegukanye ibi bihembo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyo babara Afurika y’Iburasirazuba muri Maranatha Awards baba bavuga ibihugu nka Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Ethiopie, Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iyi album ‘Mbwira’ ya Israel Mbonyi iriho indirimbo nka Mbwira nyine yanayitiriye, Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa,Hari ubuzima na Nzi ibyo nibwira.

Byari byitezwe ko mu mpera za 2020 ari bwo Israel Mbonyi yiteguraga gukora igitaramo cyo kumurika iyi album ku mugaragaro, ariko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibi birori.

Hari amakuru mashya avuga ko uyu muhanzi ashobora kumurika iyi album ye nshya yifashishije ikoranabuhanga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwahoze ari umugore wa Jay Polly yagaragaje umusore bivugwa ko ari we...

Uwimbabazi Sharifa wari umaze imyaka isaga 5 ari umugore w’umuhanzi...
30 November 2020 Yasuwe: 5671 0

Yolo yashimangiye ko ari we mukobwa ushobora kuba afite imiterere y’umubiri...

Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane kubera amafoto atandukanye...
27 November 2020 Yasuwe: 11928 2

Miss Rwanda Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto y’umusore bivugwa ko ari...

Miss Naomie Nishimwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yerekanye...
27 November 2020 Yasuwe: 8229 0

Halima amaze kwamamara cyane kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu bikorwa...

Halima Aden akomeje gutungura benshi kubera gutsimbarara ku myizerere ye mu...
27 November 2020 Yasuwe: 3686 0

Ifoto yaciye Ibintu:Indoro idasanzwe Judithe yagaragaye arebamo Safi Madiba...

Judith Niyonizera, umugore wa Safi Madiba, yashyize hanze ifoto ye ari...
26 November 2020 Yasuwe: 13363 0

The Ben yasanze Miss Pamela afata nka mushiki we muri Tanzania[AMAFOTO]

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yerekeje muri Tanzania...
26 November 2020 Yasuwe: 5012 0