skol
fortebet

Itandukaniro ku mibanire ya Diamond n’abagore yabyaranye nabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, mu bintu yakwiratana hamwe n’ibindi; harimo kuba yarashoboye kubyarana n’abagore batandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba, aho yatangiranye n’uwo muri Uganda, akurikizah uwo muri Tanzaniya ndetse na Kenya.

Sponsored Ad

Abantu benshi bagiye bahamagarira ‘Papa Abraham’ wo muri Afurika y’Iburasirazuba gukemura ikintu kimwe ubona asa naho adashishikarijwe nacyo, nubwo yagiye asezeranya abafana be ko ateganya kubikora.

Umubano wa Diamond na Zari Hassan niwo watinze cyane, wamaze hafi imyaka ine unabonekamo n’abana babiri. Muri uwo mubano haje kuzamo Hamisa Mobetto navuga ko ari yari uwo ku ruhande, nawe waje kubyarira uyu muhanzi umwana wa gatatu, nyuma aza kwikuza Tanasha Donna Oketch ari we wa nyuma baje kumarana umwaka hafi urenga.

Mu mibanire nkundo zavuzwe haruguru (Zari na Hamisa), ibintu byabaye bibi kuko Hamisa ari mu mpamvu yatumye Zari atandukana n’uyu muhanzi, kandi byageze naho Diamond atashoboraga no kuvugana n’umwe muri bo.

Nyuma y’ibyo ariko, baje gushyira ku ruhande ayo makimnirane maze bahitamo kumvikana ku mpamvuu zo kurera.abana babyaranye.

Ibaze Nawe, twahisemo kubanyuza muri bimwe bintu byagaragaye ndetse bikanaranga umubano umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz Platnumz, yagiranye na Zari Hassan na Tanasha Donna, ndetse n’ugutandukana kwabo.

Gushurashura n’Ubuhemu

Gutandukana kwa Zari Hassan n’umuririmbyi wo muri Tanzania diamond Platnumz, byatewe n’ibirego byinshi by’ubushurashuzi byatanzwe kuri Diamond, nuko ku munsi w’abakundana (St Valentine) wa 2018, yeretswe ururabo rw’iroza y’umukara biba birarandiye.

Gutandukana kwa Tanasha ku rundi ruhande, ntaho byari bihuriye no gushurashuraa. Nk’uko Diamond abitangaza ngo hari ibintu bitagenze neza mu mibanire n’uyu munya Kenyakazi, kandi bemeranyije kunyura mu nzira zitandukanye mu mahoro n’ubwumvikane.

Kuri iyi nshuro, abafana bagombaga guhuza utudomo kuko Tanasha yatanze ibimenyetso byo gutandukana areka gukurikira ku mbuga nkoranyambaga umuryango wa Chibu Dangote akurikizaho no gusiba izina rya Diamond kumwirondoro wumuhungu we.

Mama Dangote

Mu gihe bivugwa ko nyina wa Diamond (Sandrah) afite uruhare mu gutandukana kwa Madamu Donna n’umuhungu we, yishimiye umubano mwiza na Zari Hassan yagiranye na Diamond, kandi bivugwa ko amufata nk’uwa mbere akunda cyane ba mama b’abana b’umuhungu we.

Nk’uko amakuru abitangaza, kugira ngo umuntu arokoke umubano na Chibu Dangote, bagomba kubanza gushimwa no gushimishwa na Mama Dangote.

Kuvuga no kubwirana amagambo atameshe

Diamond Platnumz amaze gutandukana na Zari, bombi baseseranyije cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bagiye bagirana n’ibinyamakuru bitandukanye. Bombi bashinjana gucana inyuma igihe cyose bari bari kumwe.

Zari yakomeje ashinja Diamond kwirengagiza no kutita ku bana bab, kuba ntacyo yakoze kugira ngo abashyigikire. Nubwo bimeze gutyo, aba bombi basa nkaho bashyize ku ruhande amacakubiri bakaba barimo gukora uko bashoboye biga kuri gahunda yo kurera abana babo.

Ku rundi ruhande, Tanasha Donna, ntabwo yigeze ashinja Papa w’umwana we kumwirengagiza kandi aherutse kumvwa avuga ko adashaka ko umuhungu we akura adafite se. Ntabwo yigeze avuga ku kintu icyo ari cyo cyose cyerekeranye no gucibwa inyuma n’ubwo hari ibihuha byinshi byagiye bibivugaho.

Hanze y’uku gutandukana, Diamond yemeye kumugaragaro ko yari afite gahunda yo kurongora Tanasha Donna ariko hari ibintu bitagenze neza hagati yabo. Mugihe cya Zari,mu myaka igera kuri 4 bamaranye kandi kandi banabana nk’umugabo numugore, iby’ubukwe ntabwo byari kumeza.

Ibitekerezo

  • Uyu muhungu nukwirirwa arongora abagore n’abakobwa.Ariko siwe wenyine.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa