skol
fortebet

Itangazamakuru ryahejwe mu muhuro wa The Ben n’abafana

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben wari umaze imyaka itandatu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse mu Rwanda mu cyumweru gishije aho yaje kwitabira igitaramo cya East African Party ngaruka mwaka.
Mbere y’iki gitaramo yateguriwe umuhuro n’abafana kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza. Ibi birori byateguwe na kompanyi yitwa Elite ifatanyije na EAP ari nayo yazanye The Ben mu Rwanda.
Uyu muhuro wiswe Xclusive Vibe Party uba mu ijoro ribanziriza (...)

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben wari umaze imyaka itandatu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse mu Rwanda mu cyumweru gishije aho yaje kwitabira igitaramo cya East African Party ngaruka mwaka.

Mbere y’iki gitaramo yateguriwe umuhuro n’abafana kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza. Ibi birori byateguwe na kompanyi yitwa Elite ifatanyije na EAP ari nayo yazanye The Ben mu Rwanda.

Uyu muhuro wiswe Xclusive Vibe Party uba mu ijoro ribanziriza East African Party.Mu myaka yatambutse nta munyamakuru wabuzwaga kwinjiramo ngo atare amakuru ariko uyu mwaka byari akarusho.

XClusive Vibe Party yitabiriwe ku rwego rushimishije ndetse The Ben na we yishimiwe n’abamubonye mu minota mike yamaze imbere y’abafana akanabaririmbira ‘Habibi’.

Umunyamakuru wageraga kuri Hotel Villa Portofino mbere y’uko yemererwa kwinjira ubuyobozi bwa kompanyi yitwa Elite ari nabwo bwateguye iki gitaramo bwamumenyeshaga ko ‘agomba kuzinga ibikoresho bakabimubikira akareba igitaramo yarangiza agataha nta shusho cyangwa ifoto afashe’.

Umunyamakuru wa IGIHE yabwiwe n’Umuyobozi wa Elite, Habimana Laurent Christian ko Abanyamakuru bari bakenewe mu kwamamaza igitaramo gusa.

Hari abihanganiye kureba umuhuro wa The Ben n’abafana badafata amakuru gusa uwumvaga ashyizweho amananiza yahitaga yikubura agataha.

Igitaramo cya Koffi Olomide cyitabiriwe n’umubare munini nubwo ibiciro byo kwinjira byari biremereye kuri bamwe, cyari umwihariko ndetse cyatambukaga kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uretse itsinda ry’abanyamakuru bakorera RBA nta wundi munyamakuru wari wemerewe gutara inkuru mu gitaramo cya Koffi Olomide.

Abitabiriye igitaramo cya Koffi Olomide n’icyabereye imbere y’inyubako ya Kigali Heights bakase umuziki kugeza mu masaha y’urukerera ntacyo bikanga kuko umutekano wari urinzwe bikomeye cyane ku buryo nta muntu washoboraga kuba yahutazwa cyangwa ngo agire ikimuhungabanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa