skol
fortebet

Itariki Bobi Wine azarahiriraho kwinjira mu Nteko yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunyamuziki Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] watsindiye kuba umudepite yahamagariye abamushyigikize kuzamuherekeza ubwo azaba agiye kurahirira kwinjira mu Nteko yo mu gihugu cya Uganda.
Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyanditse ko Bobi uhagarariye agace ka kyadondo ko mu burasirazuba azarahira kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga uyu mwaka mu nteko.
Uyu muhanzi wakoze indirimbo nka “Bikwase Kyagualnyi” yanditse agira ati :”Kurahira kwanjye ni itariki ya 11 (...)

Sponsored Ad

Umunyamuziki Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] watsindiye kuba umudepite yahamagariye abamushyigikize kuzamuherekeza ubwo azaba agiye kurahirira kwinjira mu Nteko yo mu gihugu cya Uganda.

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyanditse ko Bobi uhagarariye agace ka kyadondo ko mu burasirazuba azarahira kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga uyu mwaka mu nteko.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo nka “Bikwase Kyagualnyi” yanditse agira ati :”Kurahira kwanjye ni itariki ya 11 Nyakanga 2017 mu nteko inshingamategeko ya Uganda…Ntimuzibagirwe kuzana idarapo rya Uganda muje kunshyigikira.”

Yari ahagarariye agace ka Kyadondo East, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77%. Mu baturage 33310 batoye.

Bobi Wine yabonye amajwi 25659 mu gihe Apollo Kantinti wa FDC yagize 1832, Sitenda Ssebalu wa NRM agira 4556. Mu bandi bakandida bigenda harimo uwitwa Muwadda Nkunyingi wagize 575 ndetse na Sowedi Kayongo wagize 377.

Bobi Wine ukunze kwiyita The Ghetto President ni inshuti magara ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa