skol
fortebet

Itariki Diamond yababarijwemo mu rukundo niyo agiye gukoreraho ubukwe na Tanasha[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz amaze iminsi mu bihe byiza n’umunyamakuru wo muri Kenya witwa Tanasha Donna, aherutse kumusohokana iwabo mu Mujyi wa Mwanza bakambika muri hoteli ihenze bitegeye Ikiyaga cya Lake Victoria nkuko bigaragara mu mafoto bahafatiye.

Sponsored Ad

Diamond n’umukunzi we ubwo bari i Mwanza kuri Hoteli bari bagiye kuruhukiramo aho bari bicaye ,ku meza yari imbere yabo hyari iriho amafaranga menshi cyane ataramenyakana umubare wayo bari bakuye mu gitaramo cya Wasafi Festival amazemo iminsi.

Uyu mukobwa niwe Diamond yemeje ko ari we azashaka, mbere y’uko bajya i Mwanza yari yishongoye bikomeye ku barwanya urukundo rwabo agira ati “Aracyanshaka, aracyankunda. Ku banzi banjye mwese n’ubundi azandongora. Mwanza tubonane ejo.”

Diamond mu minsi ishize yaciye amarenga ko azashyingiranwa n’uyu mukobwa ku munsi w’abakundanye mu 2019 , italiki yatandukaniyeho na Zari benshi bita The Boss Lady babyaranye abana babiri.

Kuri ubu Diamond yamaze kwemeza iyi taliki abicishije kurubuga rwa Instagram aho yanditse agira ati “Muzi ukuntu narintegereje iyi taliki ya 14 Gashyantare 2019, umunsi w’ubukwe bwa Simba /Intare (Nkuko yiyita)”.

Bitandukanye no ku bandi bakobwa bagiye bakundana na Diamond ntibishimirwe mu muryango we barimo Wema Sepetu na Hamisa Mobetto ubu noneho nyina w’uyu musore witwa Bi Sandra na Mushiki we beruye ko bashyigikiye umuhungu wabo mu buryo bukomeye cyane.

Se wa Diamond nawe nubwo atumvikana n’umuhungu we yamusabye atakamba kuzamutumura muri ubu bukwe ateganya kuzakora ndetse no kumufasha mu bindi bikorwa bye bya buri munsi ngo ko ubuzima bwifashe nayo nabi.

Iby’urukundo rwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna bimaze hafi amezi abiri bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania ndetse no hanze yayo , Kuri ubu mubitaramo Diamond ari kujyamo bya Wasafi Festival ari kujyana n’uyu mukunzi we Tanasha Donna wari usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio yo muri Kenya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa