skol
fortebet

Itariki y’ubukwe bw’umunyarwandakazi ugiye kurongorwa n’umuraperi A.Y

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuryango wo kwa Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y uritegura kuza gusaba umunyarwandakazi Remy iwabo ku ivuko I Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kuwa 18 Nzeri 2017 Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzaniya yafashe irembo ry’umunyarwandaazi bagiye kubana akaramata.Abasaza bo ku ruhande rw’umuryango w’umuhanzi AY bagiye gusaba irembo iwabo wa Rehema.
Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. (...)

Sponsored Ad

Umuryango wo kwa Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y uritegura kuza gusaba umunyarwandakazi Remy iwabo ku ivuko I Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuwa 18 Nzeri 2017 Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzaniya yafashe irembo ry’umunyarwandaazi bagiye kubana akaramata.Abasaza bo ku ruhande rw’umuryango w’umuhanzi AY bagiye gusaba irembo iwabo wa Rehema.

Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda. Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Yakorewe Bridal Shower mu minsi ishize

Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi. Kuwa 27 Ukuboza, ubwo uyu mukobwa witwa Remmy ukomoka mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’amavuko; A.Y yahamije urwo yakunze uyu mukobwa mu butumwa yamwoherereje.

Gusa ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yambitse umukunzi we impeta y’urukundo [fiançailles] banatangaza ko bateganya gukorana ubukwe mu minsi ya vuba.Mu cyumweru gishize uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ bikorwa n’abakobwa b’inshuti ze za hafi mu gihe habura igihe gito agakora ubukwe.

AY afite inkomoko mu Rwanda dore ko nyina witabye Imana yari umunyarwandakazi naho se akaba umunyatanzaniya yifurije uyu mukobwa isabukuru nziza agira ati “Isabukuru nziza Fiancé wanjye, nshuti yanjye magara, byose kuri njyewe. Reka twizihize uyu munsi udasanzwe turi kumwe, turusheho gushyira Imana imbere nayo izarushaho kuduha imigisha buri munsi. Ndagukunda…”

Ubukwe buratashye: Gusaba bizaba tariki 10 Gashyantare 2018(saa munani) i Nyamata mu Karere ka Bugesera bibere muri Hotel.Imihango y’ubukwe; gusezerana imbere n’ibindi bizabera i Dar es Salaam tariki 24 Gashyantare 2018.





Ubutumire........

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa