Itariki y’ubukwe bwa Miss Sandrine n’umukunzi bamaranye imyaka 6

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 22 November 2017 Yasuwe: 2239

Ikirezi Sandrine wambaye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya CBE [yahoze ari SFB] muri 2016 n’umukunzi we, Kamugisha George bamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwabo nyuma yo gusezerana mu mategeko.

Uyu mukobwa agiye kurushinga ataratanga ikamba dore ko umwaka uri hafi kuzura ngo hashakishwe umusimbura.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yiga mu mwaka wa kabiri agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe abaye Miss CBE kuko yatowe tariki ya 26 Werurwe 2016; agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha.

Aba bombi bamaranye imyaka itandatu bakundana dore ko bahereye bakiri ku intebe y’ishuri.Kuwa 20 Mata 2017, basezeranye imbere y’amategeko mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo bemeranya kubana binyuze mu mategeko y’Igihugu.

Tariki ya 8 Kanama 2017 mu muryango wa Sandrine Ikirezi habereye ibirori byo gusabwa no gukobwa.George Kamugisha bitegura kurushinga hamwe n’umuryango we basabye uyu mukobwa umuryango akomokamo ndetse baramukwa.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016 nibwo Sandrine Ikirezi yabaye Nyampinga wa CBE, yatowe asimbura Miss Gasana Edna Darlene wabaye nyampinga muriri shuri mu mwaka wa 2015.

Ubuwe bwabo buzaba tariki ya 26 Ukuboza 2017

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwahoze acurangira Beyonce yamushinje gukoresha amarozi

Umugore witwa Kimberly Thompson wahoze acurangira umuririmbyi Beyonce...
21 September 2018 Yasuwe: 966 0

Dream Boys bakomoje ku kuba bashobora kugenda umuti wa mperezayo nkuko...

Dream Boys bavuze ko badashobora kujyenda ngo bahereyo kuko bagifite...
21 September 2018 Yasuwe: 1065 0

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda bagiye gutora Miss Earth Rwanda

Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuva muri 2015 kugera 2018...
21 September 2018 Yasuwe: 926 0

Bitunguranye umuraperi nyarwanda Fireman yanjyanywe mu kigo ngororamuco cya...

Umuraperi nyarwanda wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki, Fireman...
21 September 2018 Yasuwe: 1231 0

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy batangaje itariki y’ubukwe bwabo

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy bavuze ko bazakora ubukwe Taliki 24...
21 September 2018 Yasuwe: 466 0

Dore amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa wagaragaye mu mashusho...

Umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Ma Vie ya Social Mula yitwa Kety...
20 September 2018 Yasuwe: 4314 0