skol
fortebet

Itsinda rya Westlife ryakunzwe na benshi ryongeye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka 6 ridakora

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Abasore bane bagize itsinda rya Westlife batangaje ko bagiye kongera kugaruka muri muzika nyuma y’inyaka 6 bari bamaze badakorana aho bemeje ko bazatangira gukora ibitaramo bari kumwe mu mwaka wa 2019 ndetse bashyire hanze n’indirimbo nshya.

Sponsored Ad

Westlife igizwe n’abasore 4 Shane Filan, Kian Egan, Nicky Byrne na Mark Feehily yanze kuva mu mitwe ya benshi kubera indirimbo zakunzwe bashyize hanze zirimo Queen of my Heart,My Love,Soledad,Unbreakable,Tonight,Evergreen n’zindi,yatangaje ko igiye kugaruka, mu mashusho abasore bagize iri tsinda bashyize hanze ku munsi w’ejo bari kumwe mu cyumba.

Westlife yatangiye ari abasore 5 mu mwaka wa 1998 ndetse ihita yigarurira imitima ya benshi uhereye mu Bwongereza ukagera ku mpera z’isi,yagarutse ari abase 4 cyane ko Brian McFadden wavuye mu itsinda mu mwaka wa 2004 yavuze ko atazongera kuririmba.

Westlife yasinyanye amasezerano arimo akayabo n’inzu ikomeye itunganya umuziki ya Universal Records ikomeye ku isi aho bagiye gutangira gushyira hanze imiziki ndetse no gukora ibitaramo byo kuzenguruka isi mu mwaka wa 2019.

Shane Filan ukundwa na benshi kubera ijwi rye ritagira amakaraza ndetse akaba ariwe uyobora imiririmbire y’iri tsinda, yavuze ko bari bakumbuye abafana babo ndetse no kuririmbira hamwe ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kugaruka mu kazi.

Yagize ati “Twari dukumburanye ndetse dukumbuye kuririmbira hamwe nk’itsinda turi imbere y’abafana bacu.”

Biravugwa ko umufana ukomeye wa Westlife, Ed Sheeran yabandikiye indirimbo bazashyira hanze mu minsi iri imbere.

Weslife yatangaje ko ihagaritse umuziki burundu mu mwaka wa 2012 gusa yongeye kugaruka aho izaba yizihiza imyaka 20 imaze ikora umuziki.



Ibitekerezo

  • Westelife rwose niko meze idususurutse nanjye nyikunda nk’inka imwe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa