skol
fortebet

Umukobwa wa Mayweather yatawe muri yombi azira gukubita no gukomeretsa

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Iyanna Mayweather yatawe muri yombi azira gukubita Lapattra Lashai Jacob, umugore w’umuraperi Young Boy banabyaranye umwana, nyuma yo kumusanga mu rugo akamukomeretsa akoresheje icyuma cyo mu gikoni.

Sponsored Ad

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Mata 2020 nibwo police yo mu gace ka Houston yataye muri yombi uyu mukobwa Iyanna Mayweather w’imyaka 19 y’amavuko.

Amakuru dukesha TMZ avugako Iyanna yinjiye mu rugo rw’umuraperi YoungBoy Never Broke Again (NBA YoungBoy) akahasanga Lapattra Lashai Jacobs, umugore w’imyaka 25 wabyaranye n’uyu mu raperi, akamubwira ko aje kureba umukunzi we n’uko Jacobs amubwira ko nta mukunzi we uhari ahubwo yamusohokera mu rugo, hanyuma Iyanna ashaka kwinjira ku ngufu.

Uko gushaka kwinjira ku ngufu kwabaye imbarutso yo gushyamirana hagati y’aba bagore bombi, Iyanna yahise yerekeza mu gikoni aho yakuye ibyuma bibiri birimo kimwe yakoresheje akomeretsa uyu mugore wa YoungBoy.

Lapattra Lashai Jacobs yabwiye police ko yakomerekejwe kabiri ariko ucyuma cya mbere atacyumvise ariko icya kabiri nicyo cyatumye ahamagara 911 nimero y’ubutabazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ubwo ubutabazi bwihutiye busanga uyu mugore wa YoungBoy aryamye hasi ahita ajyanywa kwa muganga byihuse, maze uyu Iyanna na YoungBoy wari mu rugo bahise bambikwa amapingu gusa Young Boy we yahise arekurwa.

Iyanna Mayweather mu kwisobanura yavuze ko Jacobsari umukunzi wa YoungBoy ko atazi kandi atigeze abona uyu mugore wahoze ari umukunzi w’uyu muraperi, kandi ko ariwe wabanje kumushotora amukurura imisatsi ubwo yageragezaga kwinjira mu nzu, kuri ubu afungiwe muri gereza ya Houston’s Harris County Jail.

Ibi kandi bibaye nyuma yibyumweru bitatu gusa Josie Harris, umugore w’imyaka 40 wahoze akundana na Floyd Mayweather asanzwe yapfiriye mu modoka mu rugo rwe i California na nubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana.

Iyanna Mayweather, umukobwa w’icyamamare mu iteramakofe Floyd Mayweather, yavutse tariki ya 20 Gicurasi 2000, akaba umwe mu bana bane ba Floyd Mayweather w’imyaka 43 barimo Zion Shamaree Mayweather, Jirah Mayweather, na Koraun Mayweather.

Floyd Mayweather se wa Iyanna ngo ashobora kuba yatanze ibihumbi 30 by’amadorali ngo umukobwa we aburane ari hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa