skol
fortebet

Iyi niyo mpamvu King James avuga ngo yatumye akoresha umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu mu mashusho y’indirimbo ye nshya[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Igitekerezo’ agaragaramo umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu witwa Claudine.

Sponsored Ad

Ntabwo ari ibintu bisanzwe bikorwa mu bahanzi ba hano mu Rwanda , King James yavuze ko uyu mukobwa yahisemo kumushyira mu mashusho y’indirimbo ye, igitekerezo agikuye kuri Youtube arebye Video zo muri Tanzaniya uburyo bafatamo abantu babana n’ubumuga bw’uruhu.

King James ati:” Narindi kureba kuri Youtube mbona utuvedeo two muri Tanzaniya ukuntu abantu bafite ubumuga bw’uruhu batabafata neza ariko ndebye hano mu Rwanda mbona ntakibazo gihari, ndavuga nti byanze bikunze ntibibura kuko hari abantu bashobora kumva abantu bafite ubumuga bw’uruhu batabasobanukiwe , nshaka gukora ikintu nkicyo cyo gutanga ubutumwa.”

Yakomeje agira ati:”Akenshi bavuga ko indirimbo nkora zikundwa cyane n’ab’igitsina gore, rero abakobwa nk’abo babana n’ubumuga bw’uruhu cyangwa ubundi ubwaribwo bwose bakunda kwitinya, mbona rero yaba message nziza yo kumvikanisha ko na bo bashobora gukunda bashobora gukundwa ndetse bafite ibyo bashoboye mu buzima bwa buri munsi.”

Abara inkuru y’uko byagenze kugira ngo akorane na Claudine, King James yavuzeko batari basanzwe baziranye ahubwo abantu bakorana bya hafi na King James ni bo bamumushakiye kandi ngo nta kibazo yigeze abigiraho yahise abyemera abifata nk’ibisanzwe.

Ubusanzwe abakobwa bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo barishyurwa ariko uyu King James yakoresheje ntabwo bamwishyuye, bagiye kubimusaba baciye bugufi cyane batazi ko abemerera kuko bamusabaga ko yabashakira uwo bakoresha dore ko ari umuyobozi muri sosiyete y’ababana n’ubumuga bw’uruhu nk’ubwe.

Yabonye atari kubabonera uwo bashyiramo ku buryo bworoshye arababwira ati nta kibazo reka mbafashe.

Mu ndirimbo’ Igitekerezo’, King James aba aririmba amagambo y’imitoma, abwira umukobwa ko atazi uburyo byamujemo akamukunda. Ibi byose aba abikorera uyu mukobwa yahisemo gukoresha muri Video y’iyi ndirimbo.

Ibitekerezo

  • nice king urumugabo kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa