skol
fortebet

Iyo Imana iza kumbwira ko Shanita aba Nyampinga yari kuba we byanze bikunze - Bishop Rugagi

Yanditswe: Thursday 01, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Bishop Innocent Rugagi, umushumba w’ itorero abacunguwe riherutse gufungirwa urusengero kubera urusaku yahakanye yivuye inyuma ko atigeze avuga ko Shanita azaba Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga benshi bari biteze ko Umunyana Shanitah agomba kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ,nyuma yuko Bishop Rugagi amurambitseho ibiganza akamusabira umugisha mu rusengero asanzwe abereye Umuyobozi Mukuru arirwo Redeemed Gospel Church .
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro Bishop Rugagi yagiranye n’ Itangazamakuru kuri uyu wa 28 Gashyantare 2018 yahakanye ko ibyo yakoreye Umunyana Shanitah ari ubuhanuzi .

Yagize ati “Ku itariki 4 Gashyantare nibwo nahamagaye umukobwa witwa Shanita mu rusengero gusa Ntungurwa no kumenya ko ari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndatangara […]Ntabwo habayeho ubuhanuzi habayeho gusabira umugisha Miss wacu […] Iyo iza kubimbwira (Imana) ko agomba kuba nyampinga yari kuba we byanze bikunze.”

Nyuma yuko Umunyana Shanitah ategukanye ikamba rya Nyampinga kumbuga nkoranyamabaga hagiye hakwirakwiza ubutumwa bwanditse ndetse n’ ubushushanyije bunenga Bishop Rugagi ibi yaje kuvuga ko ntacyo bishobora kumpungabanyaho ndetse ko nta muntu ushimwa na bose .

Uyu mukobwa Umunyana Shanitah niwe wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa