Izina ry’umukobwa ugiye kurongorwa na Ali Kiba ryamenyekanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 28 February 2018 Yasuwe: 3070

Umuhanzi Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba umusore wavukiye mu gihugu cya Tanzania hamenyekanye amazina y’ umukobwa bagiye gukorana ubukwe buteganyijwe kuzaba Taliki 2 Werurwe 2018 uyu mwaka.

Umuhanzi Ali Kiba wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mwana ,Chekecha Cheketua, Aje, Seduce me , n’ izindi aritegura gukora ubukwe n’ umukobwa yagize ibanga rikomeye ndetse akirinda no gushyira hanze amafoto ye amugaragaza .

Bongo 5 iravuga ko aya makuru yaje gutangazwa n’ umuvandimwe wa Ali Kiba witwa Abud Kiba ko imyiteguro y’ ubukwe bwa mukuru we irimbanyije ku mpande zombi.

Ibi bikaba bije nyuma yaho Alikiba amaze iminsi akorera igendo zitandukanye muri Kenya by’umwihariko mu gace uyu mukunzi we Amina avukamo ka Mombassa. Bishimangira ko Ali Kiba yamaze kwemera igitekerezo cy’ umubyeyi we wahoraga amuhoza ku nkeke ngo ashake umugore ave mu byo kubyaragura n’ubwo uyu musore yatereye agati mu ryinyo kuri ubu akaba yamaze gufata umwanzuro wo gushinga urugo.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore wahoze akundana na Nicki Minaj yatangaje ubugome bw’indengakamere...

Umusore witwa Safaree Samuels wamaze imyaka 15 atereta umuraperi Nicki...
15 August 2018 Yasuwe: 1818 0

Zari yahishuye ibanga rikomeye ry’abasore b’abakene bamuterese n’igihe...

Mu gihe abantu benshi bari basanzwe bazi ko umunyamideli w’umuherwe Zari...
15 August 2018 Yasuwe: 2786 0

N’uburakari bwinshi Huddah Monroe yatutse ibitutsi bitangaje umufana...

Umunyamideli ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya Huddah Monroe,kubera...
15 August 2018 Yasuwe: 1253 0

Jay Polly yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 2

Urukiko rwisumbuye rwa gasabo rwasabiye Jay Polly igifungo cy’imyaka 2...
14 August 2018 Yasuwe: 2139 0

Ifoto ya Meddy ari kumwe n’mukobwa bivugwa ko bakundana yaciye ibintu ku...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Meddy ari kumwe...
14 August 2018 Yasuwe: 3983 1

Kim Kardashian yongeye kwibasira imbuga nkoranyambaga n’amafoto agaragaza...

Kim Kardashian abinyujije kuri Instagram yashyize hanze amafoto agaragaza...
14 August 2018 Yasuwe: 2353 1