Izina Shaddy ryongeye kuba ingingo yo kuganiraho binyuze mu mvugo ‘odeur ya océan’

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 25 August 2017 Yasuwe: 3537

Umunyamideli Shaddy Boo [Mbabazi Shadia] wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ashotora igitsina gabo akunze gushyiraho, yagizwe ingingo y’umunsi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga baba mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu mvugo yazanye ‘odeur ya océan’ .

Iyi mvugo iyoboye izindi muri iki cyumweru ndetse bamwe batangiye kuyikoresha nka Hashtag. Uyu mugore w’abana babiri yabyaranye na Producer Meddy Saleh mu minsi ishize yatumiwe mu kiganiro The Sun Up gitambuka kuri Royal Tv aho yabazwaga ibintu bitandukanye by’ubuzima bwe.

Mu kiganiro n’umunyamakuru yaje kumubaza ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, Shaddy ntiyaciye kuruhande yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

Uyu mugore yibasiwe cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Akimara gusohoka mu kiganiro iyi videwo yasakajwe ku mbuga nkoranymbaga, bamwe batangira gukora amashusho yabo arimo iyi mvugo, abandi bakamuha urwamenyo bavuga ko ibyo yavuze bitangaje.

Kuva Shaddy yatangaza ibi ntiyigeze agira icyo avuga ndetse kuri ubi Hashtag yitwa #OdeurYaOcean imaze kwamamara aho ibyamamare ndetse n’abandi batandukanye bakomeje kuyikoresha mu bintu bitandukanye.

Hari n’aho usanga umuntu ayikoresheje asetsa ati “Nkumbuye odeur ya convention Center’, undi nawe akungamo ati ‘ni iki itinya mu ishyamba ngo ni odeur ya Ocean’ n’ibindi byinshi bikomeje gukoreshwa mu rwego rwo guha urwamenyo uyu mugore wihebeye uruganda rw’imyidagaduro.

REBA AMAFOTO:




Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nkurikiyimfura john

    Babuze icyo basebya inka baravuga ngo core urucebe rwayo!!!!!!iyo uryoshye uburyoshye.

    5 months ago
  • chat_bubble nkurikiyimfura john

    Babuze icyo basebya inka baravuga ngo core urucebe rwayo!!!!!!iyo uryoshye uburyoshye.

    5 months ago
  • chat_bubble nkurikiyimfura john

    Babuze icyo basebya inka baravuga ngo core urucebe rwayo!!!!!!iyo uryoshye uburyoshye.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Kim Kardashian n’abavandimwe be bashyize hanze amafoto ashotora abagabo...

Kim Kardashian usanzwe uzwiho imyambarire ishotorana,yongeye kuvugwa hirya...
23 January 2018 Yasuwe: 464 0

Umuhanzi wifotoje yashyize umutwe mu magura ya Asinah ameranye nabi...

Umuririmbyi Prezzo uherutse kwifotoza ari mu maguru y’umuhanzikazi Asinah...
23 January 2018 Yasuwe: 1884 0

Bruce Melodie yari kwisanga mu bapfumu n’abarozi ngo akunde amenyekane-VIDEWO

Umuririmbyi Bruce Melodie atangaza ko yigeze kubwirwa n’umwe mu bantu...
23 January 2018 Yasuwe: 880 0

Uko Safi yitwara imbere y’abakobwa bamushagaye bitwaje ko umugore we...

Safi Madiba ubarizwa muri The Mane atangaza ko ajya ahura n’abakobwa...
23 January 2018 Yasuwe: 2547 0

Knowless ari gukora imyitozo ikakaye kugirango yongere agaragare...

Butera Jeanne D’arc [uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless] akaba ari...
23 January 2018 Yasuwe: 3278 0

Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yerekanye umukazana mu muryango w’iwabo...

Ku wa 16 Mata, 2017 nibwo umuhanzi Rayvanny n’umukunzi we Fahyma bakiriye...
23 January 2018 Yasuwe: 1877 0