skol
fortebet

J. Minani wagiye muri Amerika afite imyaka 8 yavuze byinshi ku buzima bukakaye yabayemo mu nkambi y’impunzi n’ibihembo yagiye ahabwa kubera impano ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

J Minani umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muziki muri Amerika aho atuye we n’umuryango we kuva mu mwaka 2006,uyu musore ubusanzwe witwa Jeremie Minani afite inzozi zo guteza imbere impano za Hip Hop Mu Rwanda.

Sponsored Ad

Minani ubusanzwe akomoka mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y”amajyepfo akaba afite imyaka 20 ,aba muri Canada n”umuryango we.

Yavutse mu mwaka wa 1998 Imyaka ine gusa Jenoside yakorewe abatutsi irangiye,akaba yarabaye mu buzima bukomeye bwo mu nkambi y’impunzi kugeza ubwo we n’Umuryango we bimukiraga ku mugabane w’Amerika .

J Minani avuga ko nubwo babaye mu buzima bukomeye yari afite inzozi zo kuzaririmba nkuko mu nkambi babagamo bamwitaga The Music Kid,yaje kujya mu itorero ribyina ibya gakondo bitaga Intore atangira kugenda agera kubyo yifuza.

Ku myaka umunani gusa akigera muri Canada,J Minani mu mwaka 2011 nibwo yatangiye kwandika indirimbo ndetse no kugaragaza impano yo kuzaba umuraperi mwiza .

Yongeyeho ko ngo ubwo yatangiraga kuririmba yumvaga abantu benshi bamwinjiriye mu buzima bamuca intege ariko muri we akomeza gukoresha ingufu nyinshi kuko ngo yabonaga ko aricyo gihe ngo yerekane impano kugira nawe azafashe abandi bafite impano yo kuririmba injyana ya Hip Hop .

J Minani kuva yatangira muzika ye amaze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye muri Canada nka We days,Kids Initiative,TJ’S gift Foundation n’ibindi byinshi,kandi akaba amaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yaherewe ku ishuri rya Luis Riel nibindi yahawe na Global News TV.

Zimwe mu nzozi ze afite ubu ngo ni ugukomeza gukora cyane ndetse no gufasha urubyiruko rundi rwavuye mu buzima bukomeye kuzamura Impano zabo.

Umunyarwanda J Minani yishimira ko kuva yatangira muzika ubu afite inzu Itunganya muzika ye ku giti cye akaba ari nawe uyiyobora yitwa Elyon Inc ,ikindi nuko ari n’umwe mu bazagaragara mu nkuru mbarankuru ivuga ku Rwanda Rushya yakozwe n’umunya-Canada Julie Epp.

Mu gusoza yavuze ko kandi hari igihangano gishya ahishiye abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange kuko ngo mu minsi mike azaza mu Rwanda,aho azaba aje kumenyekanisha Ibihangano bye,akazagira ibiganiro bitandukanye ku bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda harimo na RBA,aho azakorana ikiganiro n’Umunyamakuru Nzeyimana Luckman ndetse ari nabwo azahita aboneraho gushyira hanze indirimbo ye nshya ku Itariki 24 Nyakanga 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa