skol
fortebet

Jack B yagize icyo avuga ku ishuri ryo kubyina yijeje abantu ryabaye agatererenzamba

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Jack B yavuze ko atashinze ishuri ryo kwigisha abana kubyina kubera amikoro macye gusa ko agerageza kubafashiriza aho bari.

Sponsored Ad

Umuhanzi Jack uzwiho impano yo kubyina mu Rwanda nyuma yuko yungutse umujyanama uzamufasha mu bikorwa bya muzika yahishuye ko mu mishinga ashyize imbere izamufasha harimo no kuba azashyira mu bikorwa bimwe mu bikorwa bye birimo ishuri ryigisha kubyina.

Uyu muhanzi kuri ubu uhugiye mu bikorwa bya muzika cyane kuri ubu yavuze ko iby’ishuri atari yabishyiraho imbaraga cyena kubera ikibazo cy’ubushobozi bucye kandi kiriya gkorwa kikaba gisaba ibikoresho bigezweho kandi byagutse.

Yagize ati” Kubera ubushobozi buke sinabonye uko nashinga ishuri ryigisha kubyina kubera ibikoresho bimwe na bimwe nyenerwa bitaraboneka.”

Yakomeje yongeraho ko yarafite gahunda yo kurishinga kuri Rafiki i Nyamirambo gusa ko bitaje gukunda kubera bimwe mu bikoresho nyenerwa adafite, gusa ashimangira ko afite abana yatoje kubyina banagaragaye mu ndirimbo yitwa Viva La Vida y’umuhanzi uba hanze y’umupaka w’u Rwanda.

Yasoje asaba avuga ko kuri ubu igikorwa cye akigikomeje ndetse ko iyo abana bihurije hamwe bakamusaba ko abigisha nawe abafasha ndetse aboneraho gusaba Minisiteri y’urubyiruko ko yabatera inkunga bagashyigikira abakora akazi ko kubyina ndetse bakabashyiriraho abantu ho kwitoreza bityo bikorohera buri muntu wese wifitemo impano yo kubyina akayigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa