skol
fortebet

Umuhanzikazi Jackie Chandiru yituye hasi ari imbere y’abanyeshuli bo muri kaminuza ya Makelele

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Jackie Chandiru wakonje mu muziki kubera ibiyobyabwenge byamubase,yaraye aguye imbere y’abanyeshuli ba kaminuza ya Makelele mu gashami k’Ubucuruzi gaherereye ahitwa Nakawa,ajya kwitabwaho n’abatabazi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi wakonje, ari kuzenguruka igihugu cya Uganda cyose mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bitabamerera nabi nkuko byamugendekeye ariyo mpamvu ku munsi w’ejo Taliki ya 08 Werurwe 2019, nyuma ya Saa sita yasuye Kaminuza ya Makelele kuganiriza abanyeshuli ku bibi by’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi byamugizeho.

Jackie Chandiru ntiyahiriwe n’uru rugendo kuko ageze hagati ikiganiro cye yikubise hasi arahwera,abashinzwe ubutabazi bagerageza kumufasha uko bashoboye nyuma aragaruka arangiza ikiganiro cye.

Jackie Chandiru yatangaje ko impamvu yatumye agira isereri akikubita hasi ari uko amaze igihe atarya kubera kubura appetite ndetse ngo amaze igihe kinini atabasha gusinzira.

Jackie Chandiru wamenyekanye mu ndirimbo nka Take it off yakoranye na Urban Boys,yabwiye abafana be ko ameze neza kandi afite imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa