Jackie Chandiru yahamije ko inzoka n’imbwa yabonaga mu nzozi byaterwaga na Cindy wamuroze

12 January 2017. | Imyidagaduro | 0 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Jackie Chandiru yahamije ko inzoka n’imbwa yabonaga mu nzozi byaterwaga na Cindy wamuroze

Umuhanzi Jackie Chandiru wakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Take It Off’ yakoranye na Urban Boyz, aravuga ko yahemukiye n’inshuti ye magara Cindy Sanyu, ubwo yamurogaga kurota imbwa n’inzoka.

Jackie Chandiru, muri Gashyantare 2016 nibwo yatangiye kuvugwaho ibiyobyabwenge ndetse ko yaba ntagaruriro afite kuri we. Kuri ubu yahamije ko ibi byose byatewe n’umuhanzikazi Cindy Sanyu wamuroze.

Jackie avuga ko yabibwiye n’umupfumu we, wamubwiye ko yarozwe n’inshuti ye magara, ni mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Howwe.biz cyandikirwa mu gihugu cya Uganda.

JPEG - 46 kb
Jackie yavuze ko yahemukiye n’inshuti ye magara, Cindy Sanyu bahoze bakorana

Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo baganiraga na Jackie babonaga ari umukobwa wahindutse mu byo avuga ndetse n’imikorere ariko bakavuga ko baje gutungurwa ubwo yashinja inshuti ye Cindy kumuroga.

Yavuze ko ibibazo byose yagiye agira mu buzima bwagizwemo uruhare rukomeye na mugenzi we Cindy nyamara ngo yamubeshyaga ko ari inshuti ye yakadasohoka. Jackie yibutse neza byose uko byatangiye abwira abanyamakuru ko hari amajoro atasinziraga kubera kubona imbwa n’inzoka bishaka kumurya.

Ngo kuva icyo gihe yavugwa agakira ntiyongere kubona ibyo bisimba yaje kwicara yibuka byose ko haba hari uri inyuma ya byose. Mu gukomeza gushidikanya nibwo inshuti ye yamubwiye ko yasubira kuri wa mupfumu wamukijije kubona inzoka n’imbwa mu nzozi kuko ashobora no kumubwira uwabyohorezaga.

Yagize ati " Mama wanjye ndetse na mukuru wanjye Cynthia byarabarenze bahitamo gushaka umuvuzi wa gakondo...Twagiye ahitwa i Masaka tuhasanga umugabo watubwiye ko Cindy ariwe mwanzi wanjye ari nawe wagiye ukora ibi byose byambayeho.

Chandiru uzwi mu ndirimbo “Gold Digger” , arongera ati "Ariko da ntakibazo gusa ntamenye ko atari inshuti nziza..Kuva icyo gihe uwo muganga yampaye imiti yo kunywa ubu meze neza ntakibazo."

Jackie Chandiru yahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi.Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 nibwo inshuti z’uyu muhanzi zinjiye mu rugo rwe zisanga arembye cyane atabasha kuvuga.

Tanga Igitekerezo