skol
fortebet

Jackie Chandiru wari warabaye imbata y’ibiyobyabwenge agiye kugaruka muri muzika

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Jackie Chandiru agiye kugaruka mu muziki nyuma yo kumara igihe kingana n’ imyaka 3 ari kwitabwaho n’abaganga kubera ingaruka mbi yatewe no gukoresha ibiyobya bwenge.

Sponsored Ad


Jackie Chandiru ubusanzwe wamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ry’abakobwa 3 ryitwaga”Blue 3 “ryabarizwagamo Cindy Sanyu ,Liliane Mbabazi ndetse nawe aho bose batandukanye buri wese agatangira kwikorana ku giti cye, nyuma yo kurwara bikomeye kubera gukoresha ibiyobyabwenge byinshi akajyanwa mu kigo ngorora muco akitabwaho n’inzobere z’abaganga kubera ibiyobya bwenge yanywaga ibindi akabyitera mu mubiri we agiye kugaruka muri muzika .

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko kuri ubu uyu muhanzi yahindutse ndetse ko yasubiye ku murongo kubera inyigisho yahawe zimukangurira kureka burundu gukoresha ibiyobwa bwenge, akaba agiye no gushyira hanze indirimbo yise “Discover Me”yakoranye n’umuhanzi Jose Chameleone umwe mu bahanzi bubatse izina muri Uganda .

Jackie Chandiru yamenyekanya bwa mbere mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo n’ itsinda rya Urban Boys bise “Take It Off”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa