skol
fortebet

Jado na Sweety abanyarwanda bafite ubugufi budasanzwe bakuyeho urujijo ku batekerezaga ko Save the Date y’ubukwe bwabo ari ikinyoma[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’integuza y’ubukwe bwa Sweety na Jean De Dieu (Jado) bombi bafite ubumuga bw’ubugufi. Iyi nteguza (Save the Date) ntiyavuzweho rumwe aho hari abacyekaga ko ari ukubeshya, aba bombi bakuye benshi mu rujijo bemeza iby’ubukwe bwabo banasaba Abanyarwanda kubatera inkunga.
Ntirenganya Jean de Dieu (Jado) uzwi nka Gasongo na Nibagwire Venerande (Sweet) bamenyekanye cyane muri filime Nyarwanda zitandukanye. Iby’urukundo rwabo ntibyigize (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’integuza y’ubukwe bwa Sweety na Jean De Dieu (Jado) bombi bafite ubumuga bw’ubugufi. Iyi nteguza (Save the Date) ntiyavuzweho rumwe aho hari abacyekaga ko ari ukubeshya, aba bombi bakuye benshi mu rujijo bemeza iby’ubukwe bwabo banasaba Abanyarwanda kubatera inkunga.

Ntirenganya Jean de Dieu (Jado) uzwi nka Gasongo na Nibagwire Venerande (Sweet) bamenyekanye cyane muri filime Nyarwanda zitandukanye. Iby’urukundo rwabo ntibyigize bimenyekana cyane kugeza ubwo basohoye integuza y’uko bitegura kurushinga.

Mu kiganiro n’imwe mu mateleviziyo yo mu mujyi wa Kigali, Jado na Sweet bavuzeko bamaze imyaka isaga umunani bakundana, batangiye gukundana mbere yuko binjira muri cinema nyuma bose bisanga baratangiye gukina filime nubwo nyuma baje kubihagarika.

Nubwo aba bombi babana n’ubumuga bwo kuba bagufi bikabije, bavuga ko ntacyo bibabangamiraho ndetse bizeye no kuzabyara abana barebare dore ko buri wese asanganywe umwana yabyaye ku ruhande kandi muremure .

Ubukwe bwa Jado na Sweety buteganyijwe ku itariki ya 30 Kamena 2018, birinze gutangaza ahantu buzabera kuko ngo bagishaka ubufasha kuburyo bifuza ko bwazabera ahantu hagutse, aho buri wese uzifuza kubutaha azaba ababona neza ntakubyigana.

Sweety na Jado bakaba basaba Abanyarwanda babishoboye kubatera inkunga mu buryo butandukanye, haba mu bitekerezo cyangwa mu bifatika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa