skol
startimes

Jambo Jean Claude nta maboko afite ariko afite umugore yishimira w’umuhanzikazi bakaba baranabyaranye umwana w’igitangaza[AMAFOTO+VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 July 2020 Yasuwe: 4070

Jambo Jean Claude nta maboko afite ariko akaba afite umugore yishimira w’umuhanzikazi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana ndetse bakaba bamaze kugirana n’umuryango w’abana babiri.


Jambo Jean Claude akaba hashize imyaka itanu ashakanye na Nyiraniringiyimana Betty usanzwe uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana,ndetse bakaba bamaze kubyarana abana babiri,umwana wabo w’imfura akaba afite imyaka ine.

Jambo n’umufasha we baganira n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,bahishuye byinshi ku buzima bwabo,birimo no kuba ari abakirisitu mu idini rya ADEPR aho umufasha wa Jambo aririmba muri Korali naho jambo akaba ari umuvugabutumwa,banerekanye umwana wabo wa kabiri babyaye ushimishije cyane.

Uyu mufasha wa Jambo uzwi ku izina rya Betty akaba umuhanzikazi w’indirimbo zaririmbiwe Imana ndetse n’umuririmbyi muri Korali y’itorero rya ADEPR mu Cyahafi,yavuze ko kuba yarahuye na Jambo bakabana ari Imana yabikoze kuko ngo no mu indirimbo zigera ku icumi afite inyinshi ariwe uzimufashamo kuzihimba.

REBA HASI IKIGANIRO KIRAMBUYE JAMBO UDAFITE AMABOKO NA BETTY UMUFASHA WE BAGIRANYE NA ’VIPI Rwanda’:




Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble munyemana

    Iyi nkuru iratwubatse cyane.Ubundi abantu bamugaye ntibapfa kubona abagore.Ariko nkuko Yesaya 35:5,6 havuga,abantu bose bamugaye bazongera babe bazima mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Kugirango tuzabe muli iyo paradizo,tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Nicyo Imana idusaba.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Cardi B yasabye urukiko kumutandukanya n’umugabo we bamaze imyaka 3...

Cardi B, umugore ukora injyana ya Rap muri Amerika kuwa kabiri yasabye...
16 September 2020 Yasuwe: 3556 0

Wa muherwe w’umukongomani uherutse gutuma Miss Uwase Vanessa ashaka...

Mu minsi ishize nibwo mubitangazamakuru bya hano mu Rwanda hagiye...
16 September 2020 Yasuwe: 24987 2

Wizkid yakimbiranye n’abafana kubera ibyo yavuze kuri Davido

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Africa wamenyekanye...
16 September 2020 Yasuwe: 831 0

Harmonize abaye umuhanzi wa 2 wemeje Perezida Magufuli akamukurira ingofero...

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania yaririmbye yemeza abari baje...
15 September 2020 Yasuwe: 2638 0

Vera Sidika ufite imiterere idasanzwe y’ikibuno yavuze ko kongeresha ubwiza...

Vera Sidika, umunyamideli ukunzwe cyane muri Kenya, wamamaye kubera amafoto...
15 September 2020 Yasuwe: 5575 2

Idris Elba yashimiye abantu bose bari kumuha impundu kandi atabyaye

Idris Elba avuga ko we n’umugore we batabyaye, aya ni amakuru yari yatangiye...
15 September 2020 Yasuwe: 2093 0