skol
fortebet

Jane Fonda yatangaje ko yicujije kuba atararyamanye na nyakwigendera Marvin Gaye

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime, Jane Fonda w’imyaka 82 y’amavuko, yatangaje ko yicujije kuba atararyamanye na nyakwigendera, umuririmbyi wamamaye mu njyana ya R&B Marvin Gaye.

Sponsored Ad

Avuga uburyo yanze umuririmbyi wa ya ndirimbo “sexual healing” mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, aho uyu mukinnyi w’amafilime yavuze ko Gaye yamukundaga cyane ndetse akanagira ifoto ye kuri frigo ye.

Abajijwe niba icyo yicuza cyane ari uko atigeze aryamana n’umuyobozi w’inyeshyamba zo muri Arijantine, Che Guevara, Fonda yashubije agira ati: “Oya, ntabwo mutekereza.”

Ahubwo, yababajwe no kuba ataragize amahirwe yo kuryamana Marvin Gaye. Yongeraho ko kuba yari yarashyingiwe icyo gihe, byamubujije kuugirana ibihe byiza n’uyu muririmbyi. Fonda ati:

Oya, ntabwo ntekereza kuri we. Uwo ntekereza, kandi nkicuza cyane ni Marvin Gaye.

Yarabishakaga kandi sinabishakaga. Nari mfite umugabo, Tom [Hayden]. Nahuye n’abahanzi benshi kugirango ngerageze gukorera ibitaramo Tom, nuko umugore wamfashaga kubigeraho ampuza na Marvin Gaye.

Abajijwe niba mu gutereta Marvin Gaye yarifashishije = umurongo wo mu ndirimbo ye “sexual healing”, Fonda yashubije agira ati:

Nari nkeneye umwe, ariko ntiyabivuze, oya. Ariko rero naje kumenya ko yari afite ifoto yanjye kuri firigo ye. Ntabwo nabimenye kugeza nyuma, amaze gupfa.

Jane Fonda abajijwe igihe yamaranye na “The Chase” yakoranye n’umukinnyi wa filime Marlon Brando, Fonda yagize ati: “Ntibyari bitangaje. Ariko ni umukinnyi ukomeye.”

Marvin Gaye yapfuye afite imyaka 44 nyuma yo kuraswa na se.

Ku rundi ruhande, Fonda yashatse inshuro eshatu zose, bwa mbere na Roger Vadim kuva 1965 kugeza 1973. Yashakanye kandi n’umugabo wa kabiri Hayden mu 1973, batandukana mu 1990. Bwa nyuma, yashakanye na Ted Turner mu 1991, amutana mu 2001. Aheruka gukundana. producer Richard Perry, kuva 2009-2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa