skol
fortebet

Jason Derulo yaririmbiye abafana be ari ku ibaraza baramushima

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Jason Derulo ku wa Gatanu yaririmbiye abafana be ari ku ibaraza aho kuba imbere mu nzu yagenewe kuberamo ibitaramo, nyuma yaho igitaramo cye cyari kubera i Prague mu murwa mukuru wa Repubulika ya Ceke (Czech Republic) kiburijwemo ku mpungenge z’umutekano.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyari kubera mu nzu y’ibitaramo ya Tipsport Arena, cyaburijwemo habura amasaha ngo gitangire.
Nuko Derulo w’imyaka 29 y’amavuko, ahita aririmbira abafana be ari ku ibaraza, mu buryo atari yateguye.

Nubwo yavuze ko icyo gitaramo yacyimuriye ku yindi tariki, yavuze ko atashakaga gutuma abafana be batahira aho.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati: "Urukundo no kuba hamwe twasangiye mu ijoro ryacyeye [ryo ku wa gatanu] bizahora iteka ari nk’indasago ziri ku mutima wanjye.".

Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Instagram, Jason agaragara abwirwa n’umuyobozi we w’igitaramo ko kitakibaye kubera impungenge z’umutekano.

Jason ahita agaragara ahangayicyishijwe n’abafana be, agira ati: "Bageze hano guhera saa moya za mugitondo, [bamaze hano] umunsi wose, muvandi".

Yongeyeho ati: "Ngiye hanze. Mpa indangururamajwi cyangwa ikindi kintu".
Nuko ahabwa indangururamajwi, ajya ku ibaraza ry’inzu iberamo ibitaramo, aririmbira abafana be indirimbo zirimo nka Talk Dirty na Swalla.
Ni ibintu byashimishije abafana be, bamwe bandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter bamushimira. Derulo si we muhanzi wa mbere wiyemeje gukomeza igitaramo cyamaze kuburizwamo.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi, Becky Hill yaririmbiye mu mihanda y’imbere y’inzu iberamo ibitaramo ya Manchester Academy mu Bwongereza, nyuma yo kubwirwa ko igitaramo cye yari yamaze kurarikira abafana cyaburijwemo kubera uruhombo rw’amazi rwaturitse.
Jason Derulo akaba akomereza gahunda y’ibitaramo muri Serbia kuri iki cyumweru no muri Pologne ku wa kabiri.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa