Jason Derulo yashyize hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’igikombe cy’isi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 9 March 2018 Yasuwe: 492

Umuhanzi Jason Derulo yamaze gushyira hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’igikombe cy’isi “Colors”. Iyi mikino izabera mu Burusiya mu kwezi kwa Gatandatu.

Umuhanzi ndetse akaba n’ umubyinnyi ukunzwe Jason Derulo yamaze gushyira hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’ igikombe cy’ isi kizahuza amakipe 36 aturutse mu bihugu byatoranyijwe ku isi .

Iyi ndirimbo yiswe ‘Colors’ ije ikurikiye iya Shakira yaririmbye mu mikino yabereye muri Afurika y’epfo muri 2010. Indirimbo yaririmbye yayise “Waka waka”. Uwakurikiyeho ni Pitbull waririmbye indirimbo yise “We are the one” mu mikino yabereye muri Brazil mu 2014. Ubu ugezweho ni Jason Derulo mu ndirimbo yise ‘Colors’

Imikino y’igikombe k’isi iba nyuma y’imyaka ine, ikitabwirwa n’ibihugu 32 biturutse ku migabane yose. Mbere yo kwinjira muri iri rushanwa, ibihugu bibanza guhatana, ibitsinze ibindi bikaryitabira. Iyi mikino kandi imara ukwezi kumwe.

Nyuma yo guhabwa ikiraka n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi, FIFA, uyu muhanzi yateganyaga gushyira hanze iyi ndirimbo tariki 16 Werurwe ariko yamaze kuyigeza ku rubuga rwa YouTube idafite amashusho .
UMVA INDIRIMBO :

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto yaciye ibintu: Intsinzi ya Real Madrid yishimiwe na bimwe mu...

Mu mafoto yaciye ibintu uyu munsi turasangamo agaragaza bimwe mu byamamare...
27 May 2018 Yasuwe: 2828 0

GICUMBI: Dore uko igitaramo cya mbere cya PGGSS8 cyagenze [AMAFOTO]

Igitatamo cya mbere cy’ irushanwa Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya...
27 May 2018 Yasuwe: 394 0

Amafoto: Dore abantu basa cyane na Knowless, King James, Jay Polly na The...

Si kenshi bikunda kubaho ko abantu basa ntacyo bapfana, ariko kandi bijya...
27 May 2018 Yasuwe: 4905 0

Ama G The Black yibasiye zimwe mu inshuti ze zamucitseho kubera ko...

Am G The Black yavuze ko bitari bikwiye ko inshuti ze zamuvaho kubera ko...
27 May 2018 Yasuwe: 859 0

Byinshi wamenya ku muhanzikazi w’uburanga Dua Lipa waririmbye ku mukino wa...

Mbere y’umukino wa nyuma wahuje Real madrid na Liverpool,benshi mu...
27 May 2018 Yasuwe: 1780 0

Huddah Monroe yongeye gusakaza amafoto agaragaza imiterere y’umubiri...

Umunyamidelikazi Huddah Monroe yashyize amafoto ye kuri Instagram...
26 May 2018 Yasuwe: 2408 0