skol
fortebet

Jay Polly ashobora kuba ariwe ugiye gukorana indirimbo na Davido

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 nibwo umuhanzi Davido yasesekaye i Kigali gukora igitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi. Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe Davido ntabwo yabonye umwanya uhagije wo kuganira aho yavuze ko ameze neza kandi aje gukorera igitaramo yise 30 Billion Tour bwa mbere muri Afurika , bwa mbere muri Kigali . Aganira n’ itangazamakuru muri Kigali Convention Center.Davido (...)

Sponsored Ad

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 nibwo umuhanzi Davido yasesekaye i Kigali gukora igitaramo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi.

Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe Davido ntabwo yabonye umwanya uhagije wo kuganira aho yavuze ko ameze neza kandi aje gukorera igitaramo yise 30 Billion Tour bwa mbere muri Afurika , bwa mbere muri Kigali .

Aganira n’ itangazamakuru muri Kigali Convention Center.Davido yavuze ko umuhanzi azi mu Rwanda ari Jay Polly kandi byari byiza guhura ariko nyuma yaramubuze sinkimubona, ibyo dusabwa gukora ni ibyacu abanyafurika, tugomba gukorana.


Yagize ati:”Nza mu Rwanda bwa mbere umuhanzi nahuye nawe bwa mbere ni Jay polly byari byiza duhura ariko nyuma naramubuze sinkimubona, ibyo dusabwa gukora ni ibyacu abanyafurika, tugomba gukorana.”

Ibi bikaba byahamije neza ko Davido ashobora kuva mu Rwanda akoranye indirimbo n’ umuhanzi Jay Polly . Davido azahita yerekeza Brazzaville muri Congo, Douala muri Cameroun, Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal agikora “30 Billion Africa Tour 2018 .

Abajijwe impamvu yahisemo kuza gutaramira mu Rwanda muri ibi bitaramo bye bizazenguruka Afurika yavuze ko ubwa mbere yahagiriye ibihe byiza , hari inshuti nziza mu Rwanda nakunze, mfite impavu zo kuza mu Rwanda.”

Davido Yagize ati:”Ni ubwa kabiri ngeze i Kigali ubwa mbere nahagiriye ibihe byiza hari inshuti nziza zo mu Rwanda nakunze, mfite impavu zo kuza mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko umuhanzi Diamond ariwe bakoranye indirimbo muri Africa y’iburasirazuba , yongeye ho ko umuziki wo hanze ya Afurika ukomeye , ikindi kandi we asanga gufatanya hagati yabo nk’Abanyafurika bizabafasha niba ukoze igitaramo ugashyiramo abahanzi benshi bo muri Afurika bizatuma iterambere ry’ umuziki rizamuka no ku rwego rw’ isi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa