skol
fortebet

Jay Polly uri mu myiteguro y’ubukwe, yavuze icyo yakundiye mama w’abana be

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muzika nyarwanda, atangaza ko uko mu gihe cya Fiancialle umufasha we yakumundaga ari nako n’ubu bimeze.
Uwimbabazi Sharifa umugore wa Jay Polly ni umwe mu bagore b’ibyamamare mu Rwanda bakunze kugaragara mu ruhame bambaye imyenda migufi bikavugisha benshi.
Jay Polly w’abana babiri avuga ko umufasha we babana mu buryo butemewe n’amategeko afite byinshi yashingiye kugirango amuhitemo.Ngo mu myaka bamaranye ntakirahinduka mu mubana wabo.
Mu (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muzika nyarwanda, atangaza ko uko mu gihe cya Fiancialle umufasha we yakumundaga ari nako n’ubu bimeze.

Uwimbabazi Sharifa umugore wa Jay Polly ni umwe mu bagore b’ibyamamare mu Rwanda bakunze kugaragara mu ruhame bambaye imyenda migufi bikavugisha benshi.

Jay Polly w’abana babiri avuga ko umufasha we babana mu buryo butemewe n’amategeko afite byinshi yashingiye kugirango amuhitemo.Ngo mu myaka bamaranye ntakirahinduka mu mubana wabo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, yabajijwe uko abanye n’umugore we ndetse n’aho ageze imyiteguro y’ubukwe yakunze gutangaza mu myaka yatambutse.

Yavuze ko umugore we ari umuntu usabana n’abandi kandi ko akunda abantu mu ngeri zose.Ngo n’ubwo kenshi Jay Polly akunze kuvugwaho inkuru z’urudaca we yita ko ari inyoma ngo umugore we ntakibazo bimutera.

Yagize ati “Arasabana, akunda abantu , akunda Imana no gusenga kandi ntakunda ibintu bitari ukuri cyane akunda ukuri so twarahuye duhurira mu muziki wanjye bisanzwe turamenyana nyuma y’aho tuzagukunda ndamukunda.”

Abajijwe ikintu yumva yibuka iyo abonye umugore we bari kumwe mu rugo agatekereza bagiteretana, Jay Polly yasubije muri aya magambo “Ahaaa ni umuntu unkunda ni umuntu ungwanaho buri gihe unyifuriza icyiza angira inama aho abandi bose bashobora kuvuga bati twagutaye we ntashobora so ni icyo ngicyo nakubwira kbs
Yabajijwe aho yumva yaba yaratawe n’inshuti ariko umugore we agakomeza kumuba hafi, ati “Akenshi urabona ndi umuhanzi hari igihe abantu bakuvuga ugasanga bakuvuze uko utari ariko we azi Jay Polly wanyawe utari Jay Polly usanzwe ahubwo azi Joshua Tuyishime."

Jay Polly avuga ko akunda umugore we
Abajijwe niba umugore we ashobora kumushyigikira mu mafuti no mu kuri yasubije yasetse cyane maze asubiza agira ati “Nta muntu utagira amakosa ariko we ntajya anshyigikira mu mafuti kbs.”

Kubijyanye n’ubukwe, uyu muhanzi yavuze ko bari mu myiteguro ariko ko ubukwe butataha muri uyu mwaka ‘mbo tuzababwira kandi nabwo ari kure cyane ni mu mwaka utaha wa 2018.”

Shalifah Uwimbabazi wabyaranye na Jay Polly ni umunyamideli yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’uyu muraperi nka ‘Oh My God’, ‘Malaika’ n’izindi, anagaragara kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ y’itsinda ya Urban Boyz.



Mbabazi Shalifa umukunzi wa Jay Polly ndetse bateganya gushinga urugo



Jay Polly na Mbabazi bari bamaranye imyaka igera muri 2 bakundana mbere y’uko babana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa