Jay Polly yagaragaye yambaye amapingu ahatwa ibibazo ku byaha akurikiranyweho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 August 2018 Yasuwe: 4686

Taliki ya 4 Kanama 2018 . Nibwo Jay Polly yatawe muri yombi n’inzego za Polisi azira kurwana n’umugore we akamukubita atababarira kugeza ubwoamukuye amenyo. Kuri ubu uyu muhanzi yagaragaye yambaye amapingu ahatwa ibibazo.

Jay Polly watawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we akamukura amenyo yatangiye kubazwa ku byaha yakoze birimo gukomeretse ndetse no kwihanira.

Gutabwa muri yombi k’uyu musore, byemejwe na Modeste Mbabazi usanzwe ari umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB, yavuze ko ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo ngo hamenyekane icyateye Jay Polly gukura amenyo umugore we.

Nyuma yo gukabwa muri yombi kuri iki cyumweru Jay Polly yagaragaye yambaye amapingu ndetse asa nusobanurira abashinzwe umutekano ibyaha ashinjwa byatumye ajyanwa mu nzego zishinzwe umutekano .

Mu gihe iperereza rigikomeje, ubugenzacyaha buvuga ko Jay Polly yakuye amenyo umugore we nyuma y’amakimbirane bagiranye bari iwabo mu rugo. Amakuru avuga ko Jay Polly n’umugore we baba bararaye mu kabari, bityo aya makimbirane akaba ashobora kuba yaratewe n’ubusinzi.

Magingo aya Jay Polly arashinjwa ibyaha birimo kwihanira, gukomeretsa ndetse n’ihohotera yakoreye umugore we ryo kumukubita kugera ubwo amukuramo amenyo ari nabyo yabazwaga n’ubuyobozi bushinzwe iperereza.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Phil Peter yasubije Mutoni wo muri Seburikoko wavuze ko...

Nyuma yuko umunyamakuru Phil Peter ashyize hanze ikiganiro yagiranye...
20 February 2019 Yasuwe: 2678 1

Reba imiterere idasanzwe y’umukobwa uri guhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba...

Even Shandie kuri ubu niwe mukobwa uri guhabwa amahirwe yo kuzegukana...
20 February 2019 Yasuwe: 6884 1

Bwa mbere Zari yerekanye umusore mushya yasimbuje Diamond ari nawe wamuhaye...

Zari Hassan umugore w’umunyamafaranga wahoze akundana n’icyamamare Diamond...
20 February 2019 Yasuwe: 5835 0

Akarere ka Rwamagana kasubitse ubukangurambaga bwa Mwiseneza Josiane ku...

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, bwamenyesheje Mwiseneza Josiane...
20 February 2019 Yasuwe: 6427 8

Dj Marnaud yavuze ku Butinganyi avugwaho[AMAFOTO]

DJ Marnaud ubusanzwe witwa Mugisha Gatera Arnaud, Umusore w’imyaka 23 ukora...
20 February 2019 Yasuwe: 1428 0

Teta Sandra yeruye agira icyo avuga ku nda y’umwana wa 37 bivugwa ko...

Teta Sandra yavuze ku nda bivugwa ko yatewe na Weasel ko ari ibihuha ndetse...
19 February 2019 Yasuwe: 4796 0