skol
fortebet

Jay Polly yahanishijwe igihano cyo gufungwa amezi atanu

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwakatiye Jay Polly igihano cyo gufungwa amezi atanu kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Sponsored Ad

Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Sharifa babyaranye .

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018. Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro mu rubanza rwe, rutegeka ko afungwa igihe kingana n’amezi atanu.
Ibi bibaye nyuma yuko uyu muhanzi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje umugore we kugera ubwo amukura amenyo abiri .

Urukiko rwavuze ko yagombaga gufungwa umwaka ariko kubera ko yagaragaje kwicuza, akanemera icyaha ndetse akiyunga n’uwo yakoreye icyaha ariyo mpamvu yagabanyirijwe igihano.

Sharifa wakubiswe na Jay Polly hamwe n’umwana wabo bari mu rukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w’urubanza rwa Jay Polly, uregwa we ntiyahagaragaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa