skol
fortebet

Jay Polly yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yiganjemo ibyo yahuye nabyo nyuma yo gukubita umugore we birimo no gufungwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

AMAKURU MURI MUZIKA Jay Polly mu mushinga w’ amashusho y’indirimbo ye “Umusaraba wa Joshua” AMAFOTO
ByRemera GaetanPosted on January 29, 2019 COMMENTS
Jay Polly ukunze kwiyita Kabaka, numwe mu baraperi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, nyuma yo gufungurwa yahise ashyira hanze indirimbo yise “Umusaraba wa Joshua” igaruka ku buzima yari amazemo iminsi. Kuri ubu akaba yatangiye gukora ku mashusho yiyi ndirimbo araba ajya hanze mu minsi ya vuba.

Sponsored Ad

Jay Polly benshi bamukunze mu ndirimbo nka Ndacyariho, Akanyarirajisho, umupfumu uzwi, Deux fois Deux , ku musenyi nizindi zagiye zinyura abakunzi b’umuziki mu Rwanda byumwihariko abakunda injyana ya Hip Hop.

Uyu mugabo nyuma yuko asoje igifungo cye yasohotse avuga hari byinshi yahinduye yizeza abakunzi b’umuziki we ko bagiye kubona Jay Polly utandukanye nuwo bari basanzwe bazi haba mu mikorere ndetse no mu myitwarire.

Jay Polly akaba yatangiye umushinga wo gukora amashusho y’indirimbo ye “Umusaraba wa Joshua” yakoranye na Marina n’indirimbo yibasiye imitima y’abakunzi b’umuziki muri iyi minsi byumwihariko abasanzwe bakunda umuziki wa Joshua, iyo uganiriye n’abafana batandukanye bakubwira ko ari indirimbo yabibukije Jay Polly bakunze mu myaka yashize ufite ubutumwa bukakaye na Rap y’umwimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa