skol
fortebet

Jay Polly yavuze babiri bazavamo umwe wegukana PGGSS7 ngo amashusho ya ‘Too Much’ yakuyeho ijisho

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly muri muzika, yamaze gutangaza ko Dream Boys na Christopher aribo bahanzi berekanye ko bafite inyota yo kuvamo umwe wegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya karindwi.
Guma Guma ni irushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi Nyarwanda mu nguni zose hagamijwe gushakisha umwe muri bo ukunzwe cyane muri uwo mwaka.Buri muhanzi wese akora uko ashoboye ngo yegukane izo 24 z’amafaranga y’u Rwanda ahindura ubuzima bwa benshi. Mu (...)

Sponsored Ad

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly muri muzika, yamaze gutangaza ko Dream Boys na Christopher aribo bahanzi berekanye ko bafite inyota yo kuvamo umwe wegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya karindwi.

Guma Guma ni irushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi Nyarwanda mu nguni zose hagamijwe gushakisha umwe muri bo ukunzwe cyane muri uwo mwaka.Buri muhanzi wese akora uko ashoboye ngo yegukane izo 24 z’amafaranga y’u Rwanda ahindura ubuzima bwa benshi.

Christopher umwe mu bahabwa amahirwe na Jay Polly yo kwegukana Guma Guma y’uyu mwaka

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umuryango.rw, Uyu muraperi washimangiye ubuhanga bwe ubwo yari mu itsinda rya TuffGang, yavuze ko atakunze gukurikirana cyane ibitaramo uko ari bine byazengurutse intara z’u Rwanda ariko ko mu byo yakunze gusoma bitangazamakuru yabonaga ko Dream Boys na Christopher bari kurembe rw’abazegukana iyi Guma Guma y’uyu mwaka.

Yagize ati :”Uretse ko nabikurikiranye cyane kubera izindi gahunda nari ndimo ariko buriya njyambona nsoma mu bitangazamakuru hagaragaramo abahanzi bitwaye neza inshuro nyinshi nka Dream Boys na Christopher umwe muri abo ashobora kujyegukana.”

Dream Boys mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Guma Guma

Uretse kubijyanye na Guma Guma, umunyamakuru yanamubajije kubijyanye n’amashusho y’indirimbo ‘Too Much’ yateje impagarara kubera imyambarire y’abakobwa barimo. Ati :”Amashusho ya Too Much se ntimuyafite.”

Umunyamakuru yamubwiye ko ayo mashusho yagiye hanze ariko ko Jay Polly nyir’ubwite ndetse na bagenzi be bayakoranye bumvikanye bavuga ko ayo mashusho yasohotse batayashaka ndetse ko agomba guhindurwa.

Jay Polly ati :”Amashusho yasohotse niyo akiri hanze, Producer yarananiye kandi natwe twanze amafaranga menshi duhitamo kubyihorera ahubwo dutangira undi mushinga wo gukora indirimbo yitwa ‘Ntampaka’

Yavuze ko iyi ndirimbo Ntampaka yamaze kugera hanze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yatunganyijwe na Producer Fazzo ikorerwa mu nzu ituganyamuzika ya Capital.

Mu mwaka wa 2104, Mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bacye cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuwa gatandatu tariki 30 Kanama, umuraperi Jay Polly yegukanye igihembo cya “Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 4” giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24.

Ni nyuma y’amezi akabakaba arindwi abahanzi icumi (10) b’ibyamamare mu Rwanda bahatanira igihembo cy’umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda cyane kitiriwe inzoga ya Primus. Ni irushanwa ritegurwa ku bufatanye ba BRALIRWA na East African Promoters

TOO MUCH - JAY POLLY FT URBAN BOYS X BRUCE MELODY X UNCLE AUSTIN X KHALFAN X MARINA......

Ntampaka by Jay Polly feat G Bruce (Official Audio 2017)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa