skol
fortebet

Jay Polly yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo kwitwara nabi mu gitaramo yari yateguriwe kubera agasembuye

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Jay Polly yasabye imbabazi abanyarwanda kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu kirori cyo kumwakira avuye muri gereza,cyabereye ahitwa Wakanda kuwa 1 Mutarama 2019.

Sponsored Ad

Tuyishime Joshua [Jay Polly] uherutse kurangiza igihano cy’amezi atanu yari yarakatiwe n’inkiko azira gukubita umugore we,yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko ibyabereye muri iki gitaramo bibi byose abisabira imbabazi.

Yagize ati “Nkimara kugera muri Wakanda ahabereye ikiroi, ibyishimo byabaye byinshi bindusha imbaraga, ariko hajemo n’agatama, ntabwo nabihakana.Bazanye inzoga ya Hennessy ariko nafasheho uturahuri tubiri. Abantu bazi ngo nanyoye ibintu byinshi, ariko ntabwo ari byo, nasomyeho gake kugira ngo nkomeze mbane n’abantu banjye, babone ko turi kunywa, ntibabone ko nabasuzuguye.

Abantu bambabarire, uwo byababaje, uriya ntabwo ari we Jay Polly. Urumva, nasohotse ku Bunani, nari maze iminsi itatu ntaryama nsanga abantu bari mu birori, ikindi kandi na we byakubaho, nari maze igihe ntafata ku gasembuye, rwose ntabwo bizongera, kandi byakirwe gutyo, simbeshya, n’uwabivuze ukundi, Abanyarwanda banyumve, ni uko byagenze.”

Jay Polly amaze kunywa Henessey, ngo Bull Dogg yaramusumiriye mu buryo butunguranye aramufata aramujegeza cyane ku buryo uyu muhanzi yumvise acitse intege burundu.

Yagize ati “Bull Dogg yarasimbutse araza, sinzi niba yarashakaga guteza akavuyo. Yaranjegeje numva umutwe urajegeye, abari bandinze bahita badutandukanya. Ako kanya MC ntiyanampamagaye, baransunitse nibona kuri stage. Naravuze nti ‘nubwo naniwe reka mbahe indirimbo imwe njye kuryama’, ariko byarananiye, mwarabibonye ko nahise mva kuri stage mpita njya kuryama.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa