skol
fortebet

Jay Polly yavuze ku myambarire y’umugore we ikunze kurangaza abamureba-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly muri muzika nyarwanda yatangaje ko abarangazwa n’imyambarire y’umugore we ari ibisambo, ngo umukunzi we n’umunyamideli ukomeye.
Shalifah Uwimbabazi, umugore ubana na Jay Polly ndetse wanamubyariye umwana akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda idakunze kuvugwaho rumwe n’abamureba. Uyu mugore yigeze kwitabira igitaramo cy’umugabo we cyabereye kuri Stade Amahoro yambaye imyenda migufi ndetse icyo gihe amafoto yasakajwe hanze mu b’itangazamakuru (...)

Sponsored Ad

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly muri muzika nyarwanda yatangaje ko abarangazwa n’imyambarire y’umugore we ari ibisambo, ngo umukunzi we n’umunyamideli ukomeye.

Shalifah Uwimbabazi, umugore ubana na Jay Polly ndetse wanamubyariye umwana akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda idakunze kuvugwaho rumwe n’abamureba. Uyu mugore yigeze kwitabira igitaramo cy’umugabo we cyabereye kuri Stade Amahoro yambaye imyenda migufi ndetse icyo gihe amafoto yasakajwe hanze mu b’itangazamakuru ntiyavuzweho rumwe.

Jay Polly ubana n’uyu mugore batarasezeranye yabwiye Izubarirashe ducyesha iyi nkuru ko abantu bose barangarira umugore we kubera imyenda migufi ari ibisambo, ngo bakwiye kumenyera no kumva ko ari umunyamideli ubikora abizi.

Uyu muririmbyi uherutse kuririmba mu gitaramo ‘Intsinzi Concert’ yatangaje ko imyambarire y’umugore nta kintu na kimwe imutwaye, ngo akunda uko umukunzi we yambara. Ati “abareba umugore wanjye ni ibisambo. Imyambarire y’umugore wanjye ndayikunda ahubwo ndifuza ko yakomeza kwambara uko ashaka.”

Akomeza agira ati “Umugore wanjye ni umunyamideli, ibyo abantu bavuga ntabwo ari byo, uriya ni umunyamideli ukomeye cyane, ntabwo aruwahangaha gusa ari i Rwanda na hehe hose, muzamurebe muzamumenya, ariko twishimiye ukubaho kwacu.”

Uyu mugore w’umunyamideli, Shalifah Uwimbabazi yabaye kimenya bose ubwo yakoreshwega mu mashusho y’indirimbo ‘Oh My God’, ‘Malaika’, zose za Jay Polly.
Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ y’itsinda rya Urban Boyz yamaze guhagarikwa gutambutswa kuri Television.

Kugeza ubu, Jay Polly aritegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Waka Waka’.
Mu minsi ishize, Jay Polly yashyize hanze indirimbo ‘Too Much’ yahagurukije benshi kubera imyambarire irimo, yayikoranye n’abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Urban Boys, Bruce Melody, Uncle Austin, Khalfan na Marina.

- Mu gitaramo Jay Polly yakoreye kuri Petit Stade, yafashe umugore berekeza aho bari basize imodoka yabo nyuma y’uko igitaramo gihombye.

- Uyu mugore yakunze kurangwa no gusoma kuri byeri kugirango aryoherwe na muzika.

- Ntiyifuga guhuza ijisho n’itangazamakuru ryari ryamuteye imboni.

REBA ’Too Much’ ya Jay Polly:

Ibitekerezo

  • Ni ikirara kibana nikindi kirara, mwumva bakora ikintu kizima kihe?

    Kwambara ibya fake byo muri abambere reba nawe izo timba hmmm

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa