skol
fortebet

Jay Polly yemereye umugore we kumugurira amenyo 3 ya zahabu asimbura ayo yamukuye

Yanditswe: Friday 17, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly wari umaze iminsi ari mu maboko y’ubutabera ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugorewe yamaze kurekurwa nyuma yo kumvikana n’umugore.

Sponsored Ad

Tariki ya 4 Kanama 2018 nibwo umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza aho yari akurikiranyweho gukita umugore we Uwimbabazi Sharifa akamukura amenyo atatu.

Kuwa 13 Kanama 2018 yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka ibiri dore bwavugaga ko yamuteye ubumuga buri hagati ya 20 na 30%.

Jay Polly ntiyahakanye ibyo yakoze ariko yavuze ko yabitewe n’ubusinzi. Muri icyo gihe kandi hari amakuru yavugaga ko umugore we yari ari kumusabira imbabazi dosiye ye ishyingurwe.

Umuryango.rw twamenye ko Jay Polly akimara kuva mu rukiko yahise arekurwa nyuma yo kwemerera umugore we ko azamushakira insimburangingo (amenyo ya zahabu) akishyura n’ibyo yangije byose.

Jay Polly amaze iminsi ashyira amafoto menshi y’umugore we ku rubuga rwe rwa Instagram, akavugiraho amagambo arimo kwicuza, gusaba imbabazi, no gusezeranya umugore we ko ibyababayeho bitazongera kubaho ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa